APR FC ibitse igikombe cya shampiyona giheruka izakirana na Rayon Sports ku munsi wa Gatanu w’imikino irindwi (7) yo guhatanira igikombe cya shampiyona
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino 7 isoza shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2020-21.
Ni Tombola yasize ku munsi wa mbere uzakinwa ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, Rayon sports izatangira ihura na AS Kigali ku munsi ufungura shampiyona, mu gihe APR FC ifite igikombe giheruka yo izatangira ikina na Espoir FC , Police FC izahura na Bugesera FC
APR na Rayon Sports zo zizakina ku munsi wa 5 w’iyi mikino
Uko Tombola yagenze
▪️ Umunsi wa mbere
Marines FC vs Rutsiro FC
Bugesera FC vs Police FC
APR FC vs Espoir FC
AS Kigali vs Rayon Sports
▪️ Umunsi wa kabiri
Police FC vs Marines
Espoir FC vs Rutsiro FC
Rayon Sports vs Bugesera
AS Kigali vs APR FC
▪️Umunsi wa Gatatu
Marines vs Espoir FC
Police FC vs Rayon Sports
Rutsiro FC vs AS Kigali
Bugesera vs APR FC
▪️Umunsi wa Kane
Rayon Sports vs Marines FC
AS Kigali vs Espoir FC
APR FC vs Police FC
Bugesera vs Rutsiro FC
▪️Umunsi wa Gatanu
Marines vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC
Espoir FC vs Bugesera FC
Police FC vs Rutsiro FC
▪️Umunsi wa Gatandatu
APR FC vs Marines
Bugesera vs AS Kigali
Rutsiro FC vs Rayon Sports
Police FC vs Espoir FC
▪️Umunsi wa Karindwi
Marines FC v Bugesera FC
APR FC v Rutsiro FC
AS Kigali v Police FC
Rayon Sports v Espoir FC
Mu gihe stade Amahoro na Nyamirambo zigifunzwe, AS Kigali izajya yakirira imikino yayo mu karere ka Muhanga mu gihe APR FC yavuye i Huye ikazajya yakirira i Bugesera.
Mu makipe ahatanira kutamanuka nayo yamenye uko azahura aho Kiyovu sports izatangira ikina na As Muhanga mu gihe Mukura izakina na Sunrise naho Gasogi united izatangira yakira Musanze FC .