Shampiyona y’umupira w’Amaguru yakinwe mu mpera z’icyumweru aho hakinwaga imikino y’umunsi wa 16, akaba ari umunsi wa mbere wo kwishyura mu gice cy’imikino yo kwishyura.
Ni imikino yatangiye gukinwa guhera ku munsi wo kuwa Kane, ubwo ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Vision FC ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Indi yakomeje ku munsi wo kuwa Gatandatu, aho ikipe ya AS Kigali yatsinze Bugesera igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Haruna Niyonzima.
Nyuma y’uyu mukino APR FC yakinnye na Kiyovu SC, warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Denis Omedi.
Mu bindi bice by’igihugu imikino yabaye, Rutsiro FC yanganyije na Police FC ubusa ku busa, Mukura VS itsinda ikipe ya Muhazi United kimwe ku busa.
Imikino yindi yakinwe kuri iki cyumweru, Rayon Sports kuri Kigali Pele yari yakiriye Musanze FC, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Rayon Sports yatsindiwe ibitego byombi na Fall Ngagne naho Musanze FC yo itsindirwa na Sunday Inemasit ndetse na Adeaga Adeshola.
Kuri iki cyumweru kandi, ikipe ya Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego bitatu ku busa, Amagaju FC yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe ku busa.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC amanota 3 gusa, Gikundiro ifite amanota 37 naho APR FC yo ifite 34.
Kiyovu SC iracyari ku mwanya wa nyuma wa 16 n’Amanota 12, irakurikirana n’amakipe arimo Vision FC, Muhazi United na Bugesera FC.
Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne ayoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho agejeje ibitego 11 nyuma yo gutsinda 2 ku mukino na Musanze FC.