• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Editorial 10 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’umupira w’Amaguru yakinwe mu mpera z’icyumweru aho hakinwaga imikino y’umunsi wa 16, akaba ari umunsi wa mbere wo kwishyura mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Ni imikino yatangiye gukinwa guhera ku munsi wo kuwa Kane, ubwo ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Vision FC ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Indi yakomeje ku munsi wo kuwa Gatandatu, aho ikipe ya AS Kigali yatsinze Bugesera igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Haruna Niyonzima.

Nyuma y’uyu mukino APR FC yakinnye na Kiyovu SC, warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Denis Omedi.

Mu bindi bice by’igihugu imikino yabaye, Rutsiro FC yanganyije na Police FC ubusa ku busa, Mukura VS itsinda ikipe ya Muhazi United kimwe ku busa.

Imikino yindi yakinwe kuri iki cyumweru, Rayon Sports kuri Kigali Pele yari yakiriye Musanze FC, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Rayon Sports yatsindiwe ibitego byombi na Fall Ngagne naho Musanze FC yo itsindirwa na Sunday Inemasit ndetse na Adeaga Adeshola.

Kuri iki cyumweru kandi, ikipe ya Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego bitatu ku busa, Amagaju FC yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe ku busa.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC amanota 3 gusa, Gikundiro ifite amanota 37 naho APR FC yo ifite 34.

Kiyovu SC iracyari ku mwanya wa nyuma wa 16 n’Amanota 12, irakurikirana n’amakipe arimo Vision FC, Muhazi United na Bugesera FC.

Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne ayoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho agejeje ibitego 11 nyuma yo gutsinda 2 ku mukino na Musanze FC.

2025-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Editorial 17 Nov 2025
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Editorial 29 Aug 2018
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Editorial 02 Dec 2024
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Editorial 03 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball
Amakuru

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Bishop Rugagi yarekuwe
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yarekuwe

Editorial 15 Mar 2018
Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we
ITOHOZA

Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Editorial 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru