APR FC yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2025.
Ni umukino wari utegerejwe n’abafana benshi bitewe n’uko aya makipe aheruka guhurira i Shyorongi bityo abakunzi baya makipe bari bategerezanyije amatsiko cyane cyane abashya binjiye muri aya makipe.
Gorilla FC yatangiye umukino neza, ibona igitego hakiri kare ku munota wa 8, gitsinzwe na Mosengo Tansele wateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, ku mupira wari uvuye kuri koruneri.
APR FC yihariye umukino mu minota yakurikiyeho, ariko uburyo yabonye ntibwabyaye umusaruro, cyane mu buryo bwa Djibril Ouattara wagerageje gushaka igitego ariko umunyezamu Gad wa Gorilla yitwara neza.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Gorilla FC yakomeje kugaragaza imbaraga mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ariko amahirwe menshi yaje ku ruhande rwa APR FC. Mamadou Sy na Ruboneka Bosco babonye amahirwe meza ariko barayapfusha ubusa, kimwe n’ishoti rya Akayezu Jean Bosco ryagize uruhare rukomeye mu gutera igiti cy’izamu.
Bigeze ku munota wa 84 nibwo ikipe ya APR FC yishyuye, ni ku gitego cyatsinzwe na Aliou Souané ku mupira wari uturutse kuri coup-franc nziza yatewe na Omborenga Fitina.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, biba ubwa kabiri kuri aya makipe anganyije kuko mu mukino yambere yabereye i Shyorongi, banganyije 2-2.
APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikine undi mukino wa gicuti na Police FC.




