• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

Editorial 25 Oct 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025; Ubuyobozi bwa APR Football Club bwasabye imbabazi abafana bayo nyuma yo kudatanga umusaruro wari witezwe mu mukino bahuyemo na Kiyovu SC ukarangira banganya ubusa ku busa.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ko ikipe ititwaye neza nk’uko byari byitezwe, busezeranya abakunzi bayo ko mu mikino iri imbere bizakosorwa.

Bati “Dusabye imbabazi kuba tutabashije gutsinda umukino wacu wa vuba. Twemera ko imyitwarire yacu itari ku rwego rwifuzwa kandi tubizeza ko tuzagaragaza impinduka mu mikino iri imbere,”

APR FC kandi yavuze ko yabonye ibibazo byagaragajwe n’imyitwarire y’abasifuzi irimo penaliti batahawe kandi yagaragaraga ndetse n’ikarita itukura yahawe Ronald Ssekigana, nyuma yo guhabwa amakarita 2 y’umuhondo yabye umutuku.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwabonye ibyo bibazo, ariko bukomeza kugaragaza icyizere mu nzego zishinzwe gutegura amarushanwa no kugenzura abasifuzi, bwizera ko “ibi bibazo bizasuzumwa mu mucyo no mu butabera.”

Ibi byabaye ku mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda, waranzwe kandi n’indi mikino yakinweho.

Uko imikino yagenze:

Gasogi United 1-2 Gicumbi FC

Rayon Sports 1-0 Amagaju FC

Mukura VS 2-0 AS Kigali

Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

Bugesera FC 0-1 AS Muhanga

KIyovu SC 0-0 APR FC

Etincelles FC 0-0 Gorilla FC

Umukino umwe usigaye gukinwa uzahuza ikipe ya Marines FC irakira Police FC kuri sitade Umuganda, kuri iki cyumweru guhera Saa cyenda Zuzuye.

2025-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Editorial 18 Mar 2023
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Editorial 13 Dec 2023
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022
Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Editorial 08 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 16 Nov 2022
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?
INKURU NYAMUKURU

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Editorial 03 Sep 2019
USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano
POLITIKI

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Editorial 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru