Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu ya kamarampaka mu bari n’abategarugori izwi nka ‘BetPawa Playoffs’, iyi ,mikino ikabaa yakinwaga mu kiciro cya kimwe cya kabiri.


Mu gace ka gatatu, APR W BBC yakomeje kuyobora umukino, yatsinzemo amanota 21 mu gihe GS Marie Reine yatsinzemo amanota 7 gusa.

Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse yabashije gukora ibizwi nka ‘double double’ muri basketball, yatsinze amanota 19, akora rebounds 20.



Mu gace ka gatatu, REG W BBC yakomeje kuyobora umukino, muri aka gace yatsinze amanota 20 mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 13.

APR W BBC na REG W BBC nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs 2024, amakipe azakina imikino irindwi, akazatanguranwa imikino ine.

Kepler W BBC na GS Marie Reine Rwaza zose zari zigeze mu mikino ya kamarampaka bwa mbere azakina ahatanira umwanya wa gatatu.