Areruya Joseph uheruka kwegukana isiganwa rikomeye mu magare ku mugabane wa Afurika na bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda basesekaye mu mujyi wa Kigali, bakirwa mu buryo budasanzwe nyuma yo guhesha igihugu ishema.
Areruya na bagenzi be batanu bari bahagarariye u Rwanda barimo Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure batashoboye gusoza isiganwa kubera impanuka bagize; Munyaneza Didier uzwi ku izina rya Mbappé, Ukiniwabo Jean Paul René na Ruberwa Jean.
Aba bakinnyi batozwaga na Felix Sempoma bageze i Kigali saa cyenda n’iminota 40 kuri uyu wa 23 Mutarama 2018 bakirwa n’ibihumbi by’abafana bari baturutse imihanda mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24, aba Umunyarwanda wa mbere n’Umunyafurika wa gatatu wanditse aya mateka.
Ikipe y’u Rwanda yavuye muri Gabon ikuriwe ingofero muri La Tropicale Amissa Bongo 2018 ndetse yegukanye miliyoni zisaga 20 mu mafaranga y’u Rwanda akubiyemo ibihembo yatsindiye mu isiganwa.
Irushanwa Areruya yegukanye riza ku isonga mu akomeye ku mugabane wa Afurika aho riri ku rwego rwa 2.1. Tour du Rwanda imaze kuba ubukombe kuva mu 2009 ibaye mpuzamahanga biteganyijwe ko iya 2019 izaba iri kuri 2.1 ndetse ikazakoresha ingengo y’imari iri hafi ya miliyoni 800 mu mafaranga y’u Rwanda mu gihe iya 2017 yakoresheje agera kuri miliyoni 500.