Mu mikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi izwi nka EUFA Champions League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2016, ikipe ye FC Barcelona yihanije Arsenal iyisanze ku kibuga cyayo mu Bwongereza, yiyongerera amahirwe yo gukomeza.
Messi na Neymar bishimira igitego cya mbere
Bitewe n’uko ikipe ya Barcelona imeze muri iyi minsi, ntabwo ari abantu benshi batunguwe no kumva cyangwa kubona ko yatsinze Arsenal, n’ubwo iyi kipe yo mu Bwongereza nayo ihagaze neza muri shampiyona y’iwabo ikaba yari no ku kibuga cyayo, amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino yahabwaga Barcelona.
Messi atsinda igitego cya mbere
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, ndetse ikipe ya Arsenal mu gice cya mbere yagiye ihusha ibitego nk’uko byagendaga kuri Barcelona, abari bakurikiye uyu mukino batangira gutekereza ko Arsenal yaza kubasha kwihagararaho ariko biza kurangira iciwe intege n’ubusatirizi bwa Messi, Neymar na Suarez, ubutatu bw’umutamenwa ikipe ya Barcelona yishingikirijeho muri iyi minsi.
Messi atsinda igitego cya kabiri kuri penariti
Gushyira hamwe kwa Messi, Neymar na Suarez byazonze Arsenal nk’uko bigendekera amakipe menshi.
Neymar yakomeje kugora bakinnyi ba Arsenal
Ubutatu butamenwa bwa Barcelona, bwaje kugaragaza ko butajya bwiburira, ubwo ku munota wa 71 w’umukino, umupira waturutse kuri Suarez akawuhereza neza Gerard Pique, uyu nawe akawugeza kuri Neymar wahise ahereza neza cyane Lionel Messi maze nawe awuruhukiriza mu rucundura, Peter Cech warindaga izamu rya Arsenal ayoberwa ibimubayeho.
Sanchez yakomeje kotsa igitutu ariko abakinnnyi ba Barcelona bakomeza kuba ibamba
Suarez yarase ibitego byinshi byabazwe
Ibitego byose byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Lionel Messi
Nyuma y’uyu mukino, mu byumweru bibiri hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cya Barcelona muri Espagne, ikipe ya Arsenal ikaba ifite akazi katoroshye ko kuzabasha gutsinda byibuze ibitego 3 ku busa kugirango yizere kuba yakomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Mezout Ozil yakomeje gushakisha biraga
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni uw’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yari yakiriye Bayern Munich yo mu Budage, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 ku bindi. Ku ruhande rwa Bayern Munich, ibitego byatsinzwe na Thomas Muller ku munota wa 43 na Arjen Robben ku munota wa 55, naho ikipe ya Juventus iza kubyishyura ibifashijwemo na Paulo Dybala ku munota wa 63 ndetse na Stefano Sturano ku munota wa 76.
Dybala umusore muto uri kuza niwe wishyuriye Juventus
Arjen Robben watsindiye igitego Bayern
M.Fils