• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Editorial 28 Mar 2017 ITOHOZA

Umwanzuro w’urubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017, wagaragaje ko abantu 7 barangajwe imbere na Faustin Kayumba Nyamwasa bari bareze Leta y’u Rwanda, ibyo baregera byabaye impfabusa kuko byataye igihe. Ni umwanzuro wasomwe nta ruhande rw’abarega cyangwa urwa Leta y’u Rwanda ruhari.

Faustin Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batandatu batanze ikirego tariki 22 Nyakanga 2015 barega Leta y’u Rwanda aho basabaga ko urukiko nyafurika bw’Uburenganzira bwa muntu rwahagarika umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo y’101. Bagaragazaga ko batifuza ko Perezida Kagame yakongererwa kwiyamamariza indi manda.

Urukiko rwavuze ko rwakiriye ibirego kandi ko na Leta y’u Rwanda yarezwe yagize icyo ibivugaho. Urukiko rwatangaje ko u Rwanda rwasabye ko ibyo birego bitakwakirwa kuko ababitanze harimo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ibya Jenoside yakorewe abatutsi, hakabamo abahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare ndetse n’abandi bahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca.

Nyuma abari batanze ibirego basabye urukiko ko urubanza rwaba rusubitswe kuko bamwe muri bo bari batarabona ibyangombwa bibajyana i Arusha muri Tanzania aho uru rukiko rukorera, nyuma itariki yo guhindura Itegeko Nshinga irinda igera nta kindi gihe basabye ko urubanza rwabera, ubu ibyo basaba bikaba bimaze igihe byararangiye kuko Itegeko Nshinga ryahinduwe mu kwezi k’Ukuboza 2015.

Kayumba Nyamwasa yari kumwe muri uru rubanza n’uwitwa Alfred Kennedy Gihana, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi, Epimaque Ntamushobora na Bamporiki Abdallah.

Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

-6163.jpg

Kayumba Nyamwasa

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwo nyuma ryacitsemo ibice.

2017-03-28
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Editorial 29 Dec 2017
Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Editorial 13 Jan 2019
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Editorial 07 Nov 2024
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!
Amakuru

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Editorial 26 May 2023
Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO
Mu Rwanda

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Editorial 14 Aug 2017
Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.
Amakuru

Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.

Editorial 30 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru