Umwanzuro w’urubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017, wagaragaje ko abantu 7 barangajwe imbere na Faustin Kayumba Nyamwasa bari bareze Leta y’u Rwanda, ibyo baregera byabaye impfabusa kuko byataye igihe. Ni umwanzuro wasomwe nta ruhande rw’abarega cyangwa urwa Leta y’u Rwanda ruhari.
Faustin Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batandatu batanze ikirego tariki 22 Nyakanga 2015 barega Leta y’u Rwanda aho basabaga ko urukiko nyafurika bw’Uburenganzira bwa muntu rwahagarika umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo y’101. Bagaragazaga ko batifuza ko Perezida Kagame yakongererwa kwiyamamariza indi manda.
Urukiko rwavuze ko rwakiriye ibirego kandi ko na Leta y’u Rwanda yarezwe yagize icyo ibivugaho. Urukiko rwatangaje ko u Rwanda rwasabye ko ibyo birego bitakwakirwa kuko ababitanze harimo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ibya Jenoside yakorewe abatutsi, hakabamo abahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare ndetse n’abandi bahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca.
Nyuma abari batanze ibirego basabye urukiko ko urubanza rwaba rusubitswe kuko bamwe muri bo bari batarabona ibyangombwa bibajyana i Arusha muri Tanzania aho uru rukiko rukorera, nyuma itariki yo guhindura Itegeko Nshinga irinda igera nta kindi gihe basabye ko urubanza rwabera, ubu ibyo basaba bikaba bimaze igihe byararangiye kuko Itegeko Nshinga ryahinduwe mu kwezi k’Ukuboza 2015.
Kayumba Nyamwasa yari kumwe muri uru rubanza n’uwitwa Alfred Kennedy Gihana, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi, Epimaque Ntamushobora na Bamporiki Abdallah.
Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.
Kayumba Nyamwasa
Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwo nyuma ryacitsemo ibice.