Afurika Yunze Ubumwe yongeye gutinza gusohora raporo ku iperereza ryakozwe ku birego bishinja bamwe mu bayobozi bayo ivangura rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bagore bakorera AU.
Ibi bije nyuma y’aho chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yari atangarije muri Nyakanga ko iyi raporo izasohoka mu byumweru bitatu mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.
Bwana Faki yabwiye itangazamakuru ko akanama kashinzwe iperereza kuri ibyo birego kari kasabye igihe cyo kurangiza akazi kako bivugwa ko kagikomeje nk’uko Ebba Kalondo, umuvugizi wa Moussa Faki yabitangarije ikinyamakuru The Reporter cyo muri Ethiopia dukesha iyi nkuru.
Iperereza ry’aka kanama ryari nk’igisubizo ku busabe bwashyizweho umukono n’abagore basaga 10 bakora mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU. Abareze basabye Chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame, gutegeka ko hahita hakorwa iperereza ku kibazo bagaragaje.
Abareze bibanze ku bantu babiri ba AU barimo Smail Chergui, ukuriye imwe muri department ya Au, ndetse n’uwitwa Amine Idriss Adoum, ukuriye inama y’ubuyobozi no gucunga abakozi. Bashinjwa gukorera ivangura abakozi b’abagore bakorera uyu muryango.
Mu ibaruwa yabo aba bagore bakorera AU bagaragarije chairman Paul Kagame ibibazo bitandukanye birimo ruswa, imikorere idahwitse mu gutanga akazi n’ibindi bibazo birimo kuvangura abagore bakorera uyu muryango byagaragaye muri department y’Amahoro n’Umutekano.
Iki kinyamakuru The Reporter dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa A.U buvuga ariko ntibyagikundira.
Ruzira
Ko mbona no muri AU tugiye gusiga tuhaneye ? Abanyarwanda dusigaye tuzwi nk abantu bafite agahugu gato kiyemera kagamije gushimisha abazungu…Iryo perereza Kagame arisabye kuko abona ko raporo yaryo izasohoka we yaramaze kuva kubuyobozi bwa AU maze uzamusimbura akaba ariwe ujya mu bibazo.