• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Editorial 15 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ibi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, n’ abadepite baheruka gutorwa, ndetse bakaba barahise banitorera Madamu Gertrude Kazarwa nk’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Banatoye kandi n’abamwungirije babiri

FDLR mu mashyamba ya Kongo

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Leta ya Kongo yabeshye kenshi ko ishaka gusenya umutwe wa FDLR ariko ntiyagira ikintu na kimwe ikora, guhera ku masezerano ya Sun City yasinwe mu mwaka wa 2003, kugeza uyu munsi. Ahubwo usanga uyu mutwe uhora wiyuburura, ukagira n’intwaro nshyashya.

Yagize ati: “Izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde, cyangwa uko turi hano uwo zitahekuye ninde? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 30 bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, kandi ahubwo bashaka ko gihoraho, ngo kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo, aho yagize ati :“Ariko tubabwira ko gushyira inyungu zabo imbere, twe bitatureba, yewe nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z’abandi cyangwa uburenganzira bw’abandi bitubahirizwa.”

Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n’ingabo za Kongo, ubutegetsi bw’iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b’uyu mutwe batashye mu Rwanda, ngo bamwe muri bo basubira muri Kongo gucukura amabuye y’agaciro. Aha Perezida Kagame yavuze ko hari abicanyi ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda koko, ariko ko abenshi basigaye muri Kongo, yongeraho ko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugirango bikore ibitero by’iterabwoba.
Ati :“Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe, cyangwa kuba baba bake bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, iyo ibyihebe bijya guterera abantu hejuru se bigomba kuba bingahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba, bagahabwa agaciro kurusha abishe abasaga miliyoni hano”.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha, bavuga ko mu Rwanda hari n’abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gupfobya no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano, birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose. Ati :”Ibyo kuri bo biremereye kurusha abishe miliyoni y’abantu, bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Kongo, bakumva ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bishyize hamwe ngo barashaka gukemura ikibazo cya M23 bakoresheje intwaro, ngo barangiza bagatera uRwanda, maze agira ati:”Inshingano yanjye ni ukubabuza gushyira mu ngiro uwo mugambi wabo mubisha”.

Kuba hari ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitoranya abantu icumi mu mpunzi ibihumbi 130 ziri mu nkambi mu Rwanda, bikajya kubatuza iyo mu mahanga, byibwira ko ari umuti w’ikibazo, nabyo Perezida Kagame yabinenze. Yerekanye ko umuti urambye ari ugukuraho icyatumye bahunga, hagashakwa uko izo mpuzi zatahuka, zikajya gutura mu gihugu cyazo, Kongo, ku butaka bwabo gakondo.

2024-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika

Editorial 29 May 2017
Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Editorial 04 Oct 2019
Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Editorial 10 Oct 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru