Amakuru ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri iyi minsi hari umubare munini w’ abapolisi barebana ay’ingwe n’ubutegetsi, bakaba babushinja kubafata nabi cyane, kugera n’aho ubukene bubugariza bikomeye.
Intandaro y’iki kibazo nk’uko abo aapolisi babitangarije ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, nka Monitor na Bukedde, ngo ni imishahara y’intica ntikize, hakiyongeraho ko iyo”serumu” itanazira igihe, dore ko ngo bashobora kumara amezi 4 batarahembwa. Ibi byatumye mu mpera z’icyumweru gishize abapolisi bo mu duce tunyuranye biroha mu mihanda, bamagana icyo bise akarengane gakabije. Nko muri District ya Hoima, byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano zirasa ibyuka bihumanya kugirango batatanye amagana y’abigaragambyaga.
Mu burakari bwinshi abo bapolisi bagize bati:”Nimurebe uko imyambaro yacu isa kandi ntidufite ubushobozi bwo kuyimesa, dore inkweto zaducikiyeho, barangiza ngo nitujye kubarindira umutekano!”. Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko ibyabereye Hoima bishobora gukwira mu gihugu hose, kuko abapolisi ba Uganda, cyane cyane abo mu rwego rwo hasi, basangiye ikibazo cyo gufatwa nabi.
Icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’ impuguke zashinzwe gusesengura uko igipolisi cya Uganda cyavugururwa, cyerekanye ko uru rwego ruri ku isonga mu zamunzwe na ruswa. Ibi ndetse byanashimangiwe n’Umuryango wa Commonwealth, itsinda ryawo riharanira uburenganzira bwa muntu, nawo wagaragaje ko polisi ya Uganda irya ruswa bikabije, utayitanze agakorerwa iyicarubozo cyangwa akamburwa ibyo afitiye uburenganzira.
Magingo aya Leta ya Uganda ntacyo iratangaza ku bijyanye n’imyigaragambyo y’abapolisi basaba kongererwa imishahara no guhemberwa igihe. Mu myaka ishize Perezida Museveni yateye urwenya, avuga ko nava ku buperezida azibera umupolisi, ngo kuko babaho “neza cyane”, kandi bavuga ko bahembwa nabi, akaba yarabacyuriraga ko batunzwe na ruswa.
Muri iki gihe Uganda ifite abapolisi hafi 45.000, bivuze umupolisi umwe ku baturage 1800. Amahame mpuzamahanga yerekana ko uyu mubare ari muto cyane, hakaba hagikenewe abandi nibura 25.000 , kugirango bashobore kubungabuga umutekano uko bikwiye. Abasesenguzi rero baribaza uko imibereho y’abapolisi ibihumbi 70 izarushaho kuba myiza mu gihe n’abasanzwe bicira isazi ku jisho.