• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Editorial 07 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kwibuka ubuzima bwazimye benebwo bazize gusa uko bavutse, ni umwanya wo gufatana mu mugongo. Ni ugukomeza intwaza zavuye mu nzara z’abababisha, no gushima ineza y’abatakaje ubuto bwabo batabara izo mponoke.

Jenoside ni ikimwaro ku muryango nyarwanda n’umuryango mugari w’abatuye isi, ariko si imperuka nk’iyo Bagosora yifurizaga ingorwa. u Rwanda  rwakozwe mu nda kubera ibigwiranda, ariko rwahakuye impamvu yo kurwanya ikibi, kabone n’iyo ababi baba bakiruhigira. Barikoza ubusa ariko, dore baduhize bukware none twe turabahiga ubutwari. Ishyari n’ipfunwe bibatera gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitutsi n’ubutindi byabagize imbata, twe biduha imbaraga zo kubarwanya. Kubatsinda si intego gusa, ahubwo ni ihame ridakuka. Nta gukura mu rujye kandi,imbaraga zabatsinze na mbere, zarushijeho kujya mbere kuko zikubye inshuro nyishi.

Abatuvuyemo ntituzabibagirwa. Aho twashyinguye imibiri yanyu hameze indabo z’urwibutso. Ziratoshye cyane, abato bazisaruraho urukundo.u Rwanda rwibarutse urubyiruko rugera ikirenge mu cyanyu. Nitubasanga mu ijabiro kwa Jambo, muzadushima ko twasigaye neza mu cyimbo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri intwari.Nimukomeze mutwaze rero, dore mufite ubuyobozi buzima, bubatwaje intwaro zo gutsinda agahinda.Kwibuka twiyubaka niwo mugambi, nta kugamuruzwa n’ imbogamizi rero. Ndahari, urahari, arahari ngo duharanire ahazaza hazima. Nta mpamvu y’amaganya, inyangabirama zaranyazwe, ubu zisigaye ku magambo, ni imbohe z’urwango, ingoma yazo isigaranye abakaraza babusanya.

Abagize uruhare mu guhekura u Rwanda namwe, kwicuza kwanyu nibyo bizabacungura, naho gucura indi migambi mibi, bizabaheza mu icuraburindi. Abinangira ntimuzangira n’amategeko, amaherezo muzabiryozwa, kandi ni ikibazo cy’iminsi.

Abanyamahanga badufata mu mugongo turabashima cyane. Inyiturano ni kubaka u Rwanda rudasa n’urwasizwe na ba gapanga. Abigize abahanga badutega iminsi n’adushinga ibikwasi nawe, ukuri kwacu kuzashyira gutsinde, amateshwa yanyu azashyirwaho iherezo. Kubaho si impano, niyo mpamvu twibohoye.

Twibuke abacu nyabyo, ni uguterwa ishema n’aheza tugeze, duharanira no kuharenga, maze ingabo za sekibi zikomeze zikorwe n’ikimwaro.

Rushyashya, yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

2021-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

Editorial 13 May 2020
Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Editorial 04 Oct 2018
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be
ITOHOZA

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Editorial 25 Sep 2018
Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Editorial 25 Mar 2025
Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Editorial 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru