Kuri ubu inkuru iri kuvugwa mu bigarasha ni uko Paulo Rusesabagina wakoze ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda agatsindwa ku manwa y’ihangu ubu yaba yihaye akazi ko gufunguza Ingabire Victoire abinyujije mucyo yita ubuvugizi.
Uwo mugambi mubisha awuhuriyemo na Christine Mukamana na Justin Bahunga, usanzwe ari umumotsi wa FDU Inkingi ya Ingabire Victoire.
Babashije gucura ibinyoma bazabwira abatuye mu burengerazuba bw’isi ku mibereho ya Ingabire Victoire, gusa abanyarwanda baciye umugani ngo imitunu y’igikeri ntibuza umuvomyi kuvoma. Kuba ibigarasha byaterana niyo byaba ibihumbi amajwi yabyo ntiyahindura umunyabyaha umwere kuko ubutabera bugomba gukora inshingano, wahamwa n’ibyaha ukabiryozwa.
Si urukundo Rusesabagina afitiye Ingabire, byose babikoreshwa n’urwango banga u Rwanda n’abanyarwanda, bakagera naho bifuza ko ukurikiranyweho gushaka kugirira nabi Abanyarwanda ngo yarekurwa ntakurikiranwe.
Ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho n’ubutabera, bigaruka ku gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyo byose bikomoka ku bikorwa we n’abambari be bo muri DALFA-Umurinzi bakoraga, bategura uko umugambi wabo uzagerwaho. Bari bafite gahunda bise “Intumbero y’ejo hazaza” ikubiyemo uko ibikorwa byabo bizakorwa.
Aba bambari ba Ingabire bakoraga amahugurwa anyuze mu nzira enye bumvaga ko azabafasha mu gukuraho ubutegetsi. Izo nzira zirimo iyo bise “Mobilization and Persuasion”, bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahangana n’ubutegetsi bita ubw’igitugu buriho mu Rwanda.
Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.
Inzira ya gatatu ni iyo bise “Non cooperation tactic” ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro no kwigomeka ku bindi bikorwa bya leta n’ibicuruzwa nka Made in Rwanda.
Harimo kandi n’indi nzira bise “Dilemma” bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w’abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.




