• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC na bagenzi be barimo  muramu we Frank Ntwali n’umunyamategeko wabo Gihana,  bahungiye muri Afurika y’Epfo  bakaryozwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ni ubwo bimeze gutyo kumunsi w’ejo muri Afrika y’Epfo  [ South Africa ]  Kennedy Gihana na David Batenga bateguye kwibuka Karegeya  i Johannesburg.

Abandi bashakishwa n’impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi n’abayobozi bagize umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5. Uyu mutwe ukaba ugizwe n’Amashyaka akomatanyirijwe  hamwe arimo, Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.

Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Mu minsi ishize nibwo hakomojwe kuri Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda, undi ni Paul Rusesabagina, umugabo wagizwe intwari ya bamwe kubera filime yamukinweho yiswe Hotel Rwanda, yamurase ubutwari ataharaniye nawe akabwakira.

Rusesabagina yaje kwifatanya n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Callixte Sankara nawe urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kimwe n’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bagashinga umutwe bise MRCD, nk’uko RFI yabitangaje.

Uwo mutwe ni nawo wigambye ibitero biheruka kugabwa mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yamaze gutangaza  ko bari gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo hatabwe muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro IGP Munyuza yagiranye n’abanyamakuru, yemeje ko impapuro zatanzwe ariko yirinda gutangaza amazina kuko hari abagikorwaho iperereza.

Yavuze ko impapuro zamaze gushyikirizwa Interpol kugira ngo ifashe u Rwanda mu kubashakisha.

Ati “Ku bijyanye n’abantu bashyiriweho impapuro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ni ukuri, hari abo Interpol yamaze gushyira ku rutonde ngo nibagaragara bafatwe.”

“Hari abandi dukomeje gusaba Interpol ngo bafatwe bakoze ibyaha hano, bahungabanyije umutekano w’igihugu cyacu bagira uruhare mu rupfu rw’abaturage bacu b’inzirakarengane, ni ngombwa ngo bafatwe bisobanure kuri ibyo byaha.”

Nubwo IGP Munyuza yirinze gutangaza umubare w’impapuro zatanzwe cyangwa amazina y’abashakishwa, yavuze ko harimo abakekwaho uruhare mu guhangabanya umutekano mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.

Ati “ Nk’abantu bagiye bavugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wacu bamwe usanga banafatanyije cyangwa banavugira iyo mitwe. Mwagiye mubyumva hambere abahungabanyaga umutekano mu gihugu cyacu mu turere duhana imbibi n’ibindi bihugu muzi. Umunsi bafashwe bagashyikirizwa inkiko twese tuzabimenya.”

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu mpera za Ukuboza umwaka ushize, ivuga ko mu misozi ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo hari umutwe w’inyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

2019-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022
Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Editorial 18 Apr 2018
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Editorial 10 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017
Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 May 2019
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Editorial 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru