• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Editorial 18 Jan 2020 POLITIKI

Abanya-Uganda baba mu Rwanda baravuga ko nta kibazo na kimwe bahura nacyo mu mirimo yabo ya buri munsi biturutse ku kuba bakomoka muri Uganda, bamwe bakemeza ko bumva bamerewe neza nk’ababa mu gihugu cyabo.

Kuva mu 2017, abanyarwanda batangiye kwirukanwa muri Uganda, abandi bagafatwa bagafungwa ndetse abatari bake bakorewe ihohoterwa ryabaviriyemo ubumuga abandi barapfa.

Ni ikibazo cyaturutse ku mwuka mubi watutumbye hagati y’ibihugu byombi nyuma yo kugaragara ko Uganda iri gufasha abashaka kugirira nabi u Rwanda, kubangamira ubucuruzi bwarwo ndetse no gufata abanyarwanda binyuranyije n’amategeko bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Nubwo abanyarwanda baba muri Uganda bahuye n’aho kaga, Abanya-Uganda baba mu Rwanda, bo bavuga ko nta kibazo bigeze bahura na cyo mu mibereho yabo gishingiye kuri ayo makimbirane.

Nampijja Pauline ni umwe mu banya-Uganda bamaze igihe kitari gito mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu myaka igera kuri 15 amaze akora ubucuruzi bwa Restaurant i Kigali, avuga ko yiyumva nkaho ari mu gihugu cye.

Ati “Ndatekereza ko birenze kumva uri mu rugo. Umuntu ntiyaba mu gihugu imyaka 10 cyangwa 15 ngo avuge ngo aho si mu rugo. Nta kibazo ndahura nacyo cyerekeye ubwenegihugu bwanjye. Meze neza .”

Jesse Maxella ukora ibijyanye n’Ubujyanama mu by’Itangazamakuru, avuga ko iyo bagiye gusura bene wabo muri Uganda bakunze kubazwa ku mibereho yabo mu Rwanda.

Ni ibyumvikanisaha ko baba bumva abanya-Uganda baba mu Rwanda, bagirirwaho ibikorwa bisa no kwihorera ku byo bakorera abanyarwanda.

Jesse avuga ko nta kibazo arahura nacyo mu kazi ke kandi umutekano uri mu Rwanda ugera kuri buri wese urutuye.

Ati “Ibyo bavuga ku Rwanda ni ukuri iyo uri mu Rwanda uba ufite umutekano. Nta kibazo na kimwe ndahura nacyo. Haba ku mbuga nkoranyambaga haba kuri telefoni, haba ku mubiri, kandi dukora amanywa n’ijoro.”

Issa Bogere ukuriye abanya-Uganda baba mu Rwanda, ahamya ko uretse n’abanya-Uganda, umuturarwanda wese yubahiriza amategeko nk’abandi benegihugu ubuzima bugakomeza.

Ati “Mu Rwanda uramutse wubahiriza amategeko agenga iki gihugu uko bikwiye nta kibazo na kimwe wahura nacyo, buri kimwe cyose kiri ku murongo nta munya-Uganda urahura n’ikibazo kubera ko ari Umugande.”

Umusensenguzi mu bya Politiki w’umunya-Uganda, Anyama Charles, asanga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikwiye gukemukira mu biganiro.

Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, nkaba numva ibihugu byombi bikwiye kureba uko ibibazo byakemuka, binyuze mu biganiro kuko nta mpamvu yo kubaho tutumvikana kandi turi abavandimwe.”

Abanyarwanda icyenda mu bari bafungiye muri Uganda banakorewe iyicarubozo baherutse kugezwa i Kigali, Uganda ibashyikirije leta y’u Rwanda.

Abanyapolitiki batandukanye bumvikanye basa nk’aho bafata iyo ntambwe nk’icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo bivugwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.

2020-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Editorial 20 Jan 2020
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Editorial 04 Sep 2025
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Editorial 23 Jul 2018
RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Editorial 17 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye
Mu Rwanda

Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye

Editorial 15 Sep 2018
Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Editorial 17 Oct 2021

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Editorial 02 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru