Abanya-Uganda baba mu Rwanda baravuga ko nta kibazo na kimwe bahura nacyo mu mirimo yabo ya buri munsi biturutse ku kuba bakomoka muri Uganda, bamwe bakemeza ko bumva bamerewe neza nk’ababa mu gihugu cyabo.
Kuva mu 2017, abanyarwanda batangiye kwirukanwa muri Uganda, abandi bagafatwa bagafungwa ndetse abatari bake bakorewe ihohoterwa ryabaviriyemo ubumuga abandi barapfa.
Ni ikibazo cyaturutse ku mwuka mubi watutumbye hagati y’ibihugu byombi nyuma yo kugaragara ko Uganda iri gufasha abashaka kugirira nabi u Rwanda, kubangamira ubucuruzi bwarwo ndetse no gufata abanyarwanda binyuranyije n’amategeko bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Nubwo abanyarwanda baba muri Uganda bahuye n’aho kaga, Abanya-Uganda baba mu Rwanda, bo bavuga ko nta kibazo bigeze bahura na cyo mu mibereho yabo gishingiye kuri ayo makimbirane.
Nampijja Pauline ni umwe mu banya-Uganda bamaze igihe kitari gito mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu myaka igera kuri 15 amaze akora ubucuruzi bwa Restaurant i Kigali, avuga ko yiyumva nkaho ari mu gihugu cye.
Ati “Ndatekereza ko birenze kumva uri mu rugo. Umuntu ntiyaba mu gihugu imyaka 10 cyangwa 15 ngo avuge ngo aho si mu rugo. Nta kibazo ndahura nacyo cyerekeye ubwenegihugu bwanjye. Meze neza .”
Jesse Maxella ukora ibijyanye n’Ubujyanama mu by’Itangazamakuru, avuga ko iyo bagiye gusura bene wabo muri Uganda bakunze kubazwa ku mibereho yabo mu Rwanda.
Ni ibyumvikanisaha ko baba bumva abanya-Uganda baba mu Rwanda, bagirirwaho ibikorwa bisa no kwihorera ku byo bakorera abanyarwanda.
Jesse avuga ko nta kibazo arahura nacyo mu kazi ke kandi umutekano uri mu Rwanda ugera kuri buri wese urutuye.
Ati “Ibyo bavuga ku Rwanda ni ukuri iyo uri mu Rwanda uba ufite umutekano. Nta kibazo na kimwe ndahura nacyo. Haba ku mbuga nkoranyambaga haba kuri telefoni, haba ku mubiri, kandi dukora amanywa n’ijoro.”
Issa Bogere ukuriye abanya-Uganda baba mu Rwanda, ahamya ko uretse n’abanya-Uganda, umuturarwanda wese yubahiriza amategeko nk’abandi benegihugu ubuzima bugakomeza.
Ati “Mu Rwanda uramutse wubahiriza amategeko agenga iki gihugu uko bikwiye nta kibazo na kimwe wahura nacyo, buri kimwe cyose kiri ku murongo nta munya-Uganda urahura n’ikibazo kubera ko ari Umugande.”
Umusensenguzi mu bya Politiki w’umunya-Uganda, Anyama Charles, asanga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikwiye gukemukira mu biganiro.
Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, nkaba numva ibihugu byombi bikwiye kureba uko ibibazo byakemuka, binyuze mu biganiro kuko nta mpamvu yo kubaho tutumvikana kandi turi abavandimwe.”
Abanyarwanda icyenda mu bari bafungiye muri Uganda banakorewe iyicarubozo baherutse kugezwa i Kigali, Uganda ibashyikirije leta y’u Rwanda.
Abanyapolitiki batandukanye bumvikanye basa nk’aho bafata iyo ntambwe nk’icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo bivugwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.