• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Batanu mu bahatanira MissRwanda2016 batsinze ikizamini cya Leta

Batanu mu bahatanira MissRwanda2016 batsinze ikizamini cya Leta

Editorial 21 Feb 2016 IMIKINO

Ku munsi w’ejo ubwo hashyirwaga hanze amanota y’abana barangije amashuri yisumbuye ‘A level’, batanu bahatanira kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 batsinze.

-2197.jpg
Mutesi Jolly

Umutoniwabo Cynthia,Akili Delyla,Mutesi Eduige, Isimbi Eduige,Uwase Rangira D’Amour na Mutesi Jolly nibo bakobwa bari muri 15 bahatanira ikamba bari bacyiga amashuri yisumbuye.

-2198.jpg
Akili Delyla

Ubwo Umuseke waganiraga nabo, ibyishimo byari byose ndetse bamwe bavuga ko umutima utari hamwe ko batekerezaga ko mu gihe basanga bataratsinze ko bajyaga kubuzwa amahirwe yo gukomeza guhatanira iryo kamba.

Akili Delyla yagize ati “Iyo umuntu yakoze ikizamini icyo aricyo cyose, hari igihe aba atekereza ko wenda agitsinda cyangwa se kikamutsinda. Muri njye nubwo narimo mpatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ariko nanatekerezaga ku manota nzagira”.

-2199.jpg

Isimbi Eduige

Uyu Akili Delyla ejo akaba yaranabazwe ikirenge cy’i bumoso cyari gifite impfunira. Ariko ubu akaba ameze neza ndetse anakora imyitozo kimwe n’abandi.

-2201.jpg

Umutoniwabo Cynthia

Mutesi Jolly yavuze ko yiyandikishije mu irushanwa yizeye neza ko azatsinda ikizamini cya Leta. Ahubwo ko kubera uko irushanwa arimo rikomeye atanatekerezaga igihe amanota azasohokera.

Kugeza ubu umwuka uri muri boot camp ni uko buri mukobwa wese yiyizeye kukuba yakwegukana irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016. Gusa harimo amazina yagiye atangazwa na bamwe mu bakobwa ko ashobora kuzatungurana.

Mu bakobwa 15, Umuhoza Sharifa, Peace, Vanessa Mpogazi na Mutesi Jolly niyo mazina yatangajwe n’umwe mu babana nabo ndetse unabakurikirana buri munsi. Avuga ko kuri we uzegukana iri kamba muri abo 15 azaba arikwiye nubwo bose batari ku kigero kimwe.

-2202.jpg
Mutesi Eduige

Biteganyijwe ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 muri Camp Kigali ku ihemba ariho hazabera umuhango wo gutangaza nyampinga w’u Rwanda 2016. Kwinjira muri icyo gitaramo bikazaba ari amafaranga 10.000 frw ndetse na 200.000 frw ku bantu umunani bazafata imeza imwe.

M.Fils

2016-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Editorial 29 May 2024
Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Editorial 24 Feb 2016
Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Editorial 07 Nov 2019
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Editorial 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura
ITOHOZA

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Editorial 13 Apr 2019
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?
Amakuru

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Editorial 28 Apr 2023
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu
POLITIKI

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Editorial 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru