Ku munsi w’ejo ubwo hashyirwaga hanze amanota y’abana barangije amashuri yisumbuye ‘A level’, batanu bahatanira kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 batsinze.
Mutesi Jolly
Umutoniwabo Cynthia,Akili Delyla,Mutesi Eduige, Isimbi Eduige,Uwase Rangira D’Amour na Mutesi Jolly nibo bakobwa bari muri 15 bahatanira ikamba bari bacyiga amashuri yisumbuye.
Akili Delyla
Ubwo Umuseke waganiraga nabo, ibyishimo byari byose ndetse bamwe bavuga ko umutima utari hamwe ko batekerezaga ko mu gihe basanga bataratsinze ko bajyaga kubuzwa amahirwe yo gukomeza guhatanira iryo kamba.
Akili Delyla yagize ati “Iyo umuntu yakoze ikizamini icyo aricyo cyose, hari igihe aba atekereza ko wenda agitsinda cyangwa se kikamutsinda. Muri njye nubwo narimo mpatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ariko nanatekerezaga ku manota nzagira”.
Isimbi Eduige
Uyu Akili Delyla ejo akaba yaranabazwe ikirenge cy’i bumoso cyari gifite impfunira. Ariko ubu akaba ameze neza ndetse anakora imyitozo kimwe n’abandi.
Umutoniwabo Cynthia
Mutesi Jolly yavuze ko yiyandikishije mu irushanwa yizeye neza ko azatsinda ikizamini cya Leta. Ahubwo ko kubera uko irushanwa arimo rikomeye atanatekerezaga igihe amanota azasohokera.
Kugeza ubu umwuka uri muri boot camp ni uko buri mukobwa wese yiyizeye kukuba yakwegukana irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016. Gusa harimo amazina yagiye atangazwa na bamwe mu bakobwa ko ashobora kuzatungurana.
Mu bakobwa 15, Umuhoza Sharifa, Peace, Vanessa Mpogazi na Mutesi Jolly niyo mazina yatangajwe n’umwe mu babana nabo ndetse unabakurikirana buri munsi. Avuga ko kuri we uzegukana iri kamba muri abo 15 azaba arikwiye nubwo bose batari ku kigero kimwe.
Mutesi Eduige
Biteganyijwe ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 muri Camp Kigali ku ihemba ariho hazabera umuhango wo gutangaza nyampinga w’u Rwanda 2016. Kwinjira muri icyo gitaramo bikazaba ari amafaranga 10.000 frw ndetse na 200.000 frw ku bantu umunani bazafata imeza imwe.
M.Fils