Umwe mu bashinze sosiyete y’ikoranabuhanga ya Microsoft , Bill Gates yatangaje ko rimwe mu makosa akomeye yakoze ubwo yari ayoboye iyo sosiyete ari ukuba yararetse sosiyete za Google na Apple zikabacaho mu gukora porogaramu za Android na iPhone zifashishwa muri telefone zigezweho.
Microsoft imaze imyaka 44 iri ku isonga mu gukora porogaramu ya Windows yifashishwa muri za mudasobwa hirya no hino ku isi ariko kwigarurira isoko mu gukora porogaramu zikoreshwa muri telefone byaranze.
Kuri uyu wa Mbere Bill Gates yavuze ko yakosheje cyane kudashyira imbaraga nyinshi mu gukora porogaramu zifite imbaraga zikoreshwa muri telefone.
Yagize ati “Dukora uburyo bwo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga zifashwa muri za mudasobwa . Twari tubizi ko na za telefone zizagera aho zikagerwaho dutangiza porogaramu yitwa Windows Mobile.”
Gates yakomeje agira ati “Ntabwo twigeze dushaka abantu bashoboye ngo babikore. Ni ikosa rikomeye nakoze kuko byari mu bushobozi bwacu. Sosiyete yacu yakabaye yarabigezeho ariko siko byagenze.”
CNBC yatangaje ko mu gihe ibijyanye na porogaramu zifashishwa muri telefone byatangiraga kwigarurirwa n’ibindi bigo, Microsoft yayoborwaga na Steve Ballmer. Icyo gihe Gates yari ashinzwe ibyo gukora za porogaramu nyuma aza kuba umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo.
Google yaguze Android mu mwaka wa 2005 kuri miliyoni 50 z’amadolari. Icyo kigo cyatangaje ko cyabikoze ngo gihangane na porogaramu Microsoft yari yaratangije ya Windows Mobile.
Android yakomeje kuvugururwa kugeza ubwo ikuye ku isoko Windows Mobile ya Microsoft.
Ubwo porogaramu ya iPhone yakozwe na sosisyete ya Apple yatangiraga gukoreshwa cyane muri telefone , ngo Ballmer wari umuyobozi wa Microsoft yarabisetse cyane avuga ko itazakundwa ku isoko kuko telefone zayo zitagira aho bandikira (Keyboard) hagaragara kandi zikaba zihenze cyane.
Inkuru ya IGIHE