Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa 4 w’igihugu cya Kenya kuva tariki 9 Mata 2013, ni umugabo wubatse ufite umugore witwa Margaret Gakuo Kenyatta bafitanye abana batatu barimo uwitwa Jaba Kenyatta, Jomo Kenyatta ndetse na Nagina Kenyatta. Amateka y’uyu mugabo yarushijeho kuba umwihariko tariki 01 Nzeri 2017 ubwo hatangazwaga inkuru ivuga ko we ubwe yemereye urukiko rw’ikirenga gusubiramo amatora yari yatsinze ku majwi 54%
Uhuru Kenyatta Muigai wavutse tariki 26 Ukwakira 1961, ni umuhungu wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya. Uyu muryango ufite inkomoko mu bo biba Ababantu bo muri Kikuyu ku butaka bw’igihugu cya Kenya ari naho Uhuru Kenyatta yakuriye, aza kwiga amashuri ye abanza mu murwa mukuru wa Nairobi ayisumbuye ayiga ku ishuri rya St Mary’s School naryo riherereye muri uyu mujyi wa Nairobi. Yaje gukomereza muri kaminuza ya Amhrest College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuye agaruka muri Kenya gukomeza ubuzima busanzwe no kwita ku muryango we.
Ibitangaje kuri uyu mugabo ni byinshi birimo no kuba yaratsinze amatora bigatangazwa ku isi hose ko ari we wabaye Perezida atsinze amatora n’amajwi 54% nyuma hategerejwe ko arahira agatangira imirimo, isi yose yumva ngo amatora yaseshwe azasubirwamo. Hari ibindi bintu bitangaje tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Uhuru Kenyatta, Umugore we Margaret Kenyatta hamwe n’abana babo batatu
1. Yavutse se umubyara amaze amezi abiri avuye muri gereza
Uhuru Kenyatta ni umuhungu wa Jomo Kenyatta na Nanga Kenyatta, bamwibarutse mu bihe bigoye cyane ko aribwo iki gihugu cyari kiri mu nkundura yo kurwanira ubwigenge cyabonye mu mwaka w’1964 ndetse Jomo Kenyatta ahita akibera Perezida wa mbere kugeza mu mwaka w’1978. Mu gihe Uhuru yavukaga se umubyara Jomo Kenyatta yari umwe mu bari bayoboye iyi nkundura yo guharanira ubwigenge bwa Kenya bikaba byaraje kurangira koko iki gihugu kigobotoye ingoyi y’Abongereza bari barabakoronije
2. Izina rye risobanuye byinshi ku gihugu cya Kenya
Uhuru Kenyatta wavutse se ari umwe mu bari bayoboye inkundura yo guharanira ko Kenya iva mu maboko y’abakoroni b’Abongereza ndetse aranabifungirwa gusa yaje gufungurwa mbere gato y’ivuka ry’umuhungu we yahise yita izina rya Uhuru. Iri zina rikaba ari ijambo ry’igiswayire risobanuye ubwigenge (Freedom).
Urubuga Wikipedia rugaragaza ko iri zina (Uhuru) Jomo Kenyatta yaryise umuhungu we ahanini kubw’ubwigenge igihugu cya Kenya cyiteguraga kubona, Kugeza ubu hari n’ibikorwa byinshi byitiriwe iri zina rya Uhuru aho usanga hari nk’umuhanda cyangwa ivuriro ryitwa Uhuru. ubusanzwe Jomo Kenyatta akaba yarabyaye abana 8 barimo abakobwa bane n’abahungu bane.
3. Uhuru yakundaga umukino wa Rugby
Uhuru Kenyatta mu mabyiruka ye by’umwihariko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yakundaga gukina umukino wa Rugby ndetse akaba yari n’umwe mu bakinnyi ikipe y’ikigo itabashaga gukina atarimo kuko yari umuhanga muri uyu mukino. Mu bijyanye n’imyidagaduro bivugwa ko akunda cyane ibihangano bya Bob Marley,
4. Yabanje gukora muri Bank
Bivugwa ko n’ubwo Uhuru Kenyatta yavukiye mu muryango w’abanye-politiki ariko we yatinze kwinjira mu bikorwa bya Politiki cyane ko akirangiza kaminuza yabanje kujya mu bikorwa by’ubucuruzi nyuma aza kubivamo akora muri bank ya KCB(Kenya Commercial Bank) kugeza mu mwaka w’1989 ari nabwo yatangiye kuvugwa mu ruhando rwa Politiki yo muri Kenya.
5. Mbere yo kuba Perezida yakoze imirimo inyuranye muri Guverinoma
Kenyatta yagizwe umudepite na Perezida Daniel arap Moi wayoboraga Kenya muri 2001 nyuma gato muri 2002 aza kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Muri 2005 Kenyatta yahatanye mu matora y’ishyaka rya KANU gusa aza gutsindwa na Nicholas Biwott. Ibikorwa bya Politiki kuri Kenyatta byakomeja ubwo nyuma gato muri uyu mwaka nibwo yaje gufatanya n’iri shyaka rya KANU mu kwamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Tariki 13 Nzeri 2007, Uhuru Kenyatta yiyamarije bwa mbere kuba Perezida wa Kenya ariko atsindwa na Kibaki gusa Kenyatta yavuze n’ubwo atatsinze amatora bwose atifuzaga kuba Perezida.
Perezida Moi Kibaki wari watsinze amatora muri 2007, yaje kongera kugirira icyizere Uhuru maze amugira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Nyuma gato tariki 13 Mata 2008 Uhuru Kenyatta yagizwe Minisitiri w’intebe icyo gihe yari anashinzwe ubucuruzi
Muri 2010 , Kenyatta yashyikirijwe urukiko mpanabyaha rwa ICC ashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu abinyujije mu gutera inkunga abahohoteraga abaturage ba Naivasha na Nakuru.
Tariki 9 Werurwe nibwo Uhuru Kenyatta yabaye Perezida wa kane wa Kenya.
6.Kenyatta afite umwihariko wo gutsinda amatora agateshwa agaciro
Tariki 01 Nzeri 2017, Inkuru idasanzwe yumvikanye mu batuye isi by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya ivuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwo muri iki gihugu rwemeje ko Perezida Uhuru Kenyatta uherutse gutorerwa kongera kuba Perezida mu matora yabaye tariki 8 Kanama 2017, yatowe mu buryo budakurikije amategeko ndetse ibyavuye mu matora bikaba byateshejwe agaciro mu buryo budasubirwaho.
Benshi mu batuye isi by’umwihariko abakurikirana ibya Politiki ya Afurika bahanze amaso iki gihugu cya Kenya bategereje uko Uhuru Kenyatta aza kwakira ibyatangajwe n’uru rukiko nyuma y’igitutu gikomeye uru rukiko rwari rwakomeje kotswa na Raila Odinga uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenyatta n’ishyaka ayoboye rya Jubilee.
Uhuru Kenyatta ntabwo yigeze azuyaza ndetse byafashwe nk’ibitunguranye ubwo nawe yemeye ko amatora asubirwamo ndete agategeka ko komisiyo y’amatora ihita itangaza itariki y’amatora ndetse abakandida barongera batangira kwiyamamaza bundi bushya ari narwo rugendo bakirimo kugeza ubu
Raila Odinga na Uhuru Kenyatta bakunze guhora bahanganye
Kugeza ubu nyuma y’uko itariki yo gusubiramo aya matora yakomeje kujya itangazwa impande zombie ntiziyivugeho rumwe noneho ubu byamaze kwemezwa ko ku wa 26 Ukwakira aribwo aya matora y’umukuru w’igihugu,ibi bikaba byashimangiwe mu mpera z’icyumweru n’aba bayobozi babiri baba bahanganye ( Uhuru Kenyatta na Raila Odinga) ubwo bari bahuriye mu muhango wo gushyingura
Uhereye I Bumoso:Jaba Kenyatta , Nagina Kenyatta, Margaret(Umugore), Uhuru Kenyatta, ndetse na Jomo Kenyatta
Uhuru Kenyatta Muigai, Umuhungu wa Jomo Kenyatta umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Kenya