• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Editorial 03 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hari kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo byemejwe ko ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ku bw’ibyo umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Gianni Infatino yashimiye iyi kipe kubwo kwegukana iki gikombe.

Binyujijwe ku rubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, nibwo hagaragajwe ubutumwa Infantino yageneye iyi kipe, ni ubutumwa yatanze bunyuze kuri Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier.

Ubu butumwa butangira bugira buti “Munyemerere nshimire APR FC kuba yaregukanye igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ya 2020-2021.”

“Gutsindira iki gikombe ntagushidikanya ko byatewe n’umuhate, ishyaka no kwiyemeza, kandi buri wese mu ikipe ashobora kwishimira kuri iki gikorwa gikomeye mwagezeho.”

“Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare, ariko nkabashishikariza gukomeza gukorana nk’ikipe iharanira gukomeza gukorana nk’ikipe iharanira gutsinda, ishyaka no kwiyemeza.”

“Mu izina ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ndangije mboneraho n’umwanya wo kubashimira hamwe na FERWAFA, ku ruhare mukomeje kugira mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu karere muherereyemo no ku isi muri rusange”.

Uyu muyobozi ashimiye ikipe ya APR FC yagukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro ya 19, ndetse by’umwihariko ikaba yaratwaye igikombe ku ncuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, ibi bikaba biyihesha itike yo kuzakina imikino ya CAF Champions League.

2021-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Editorial 02 Apr 2021
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 16 Oct 2025
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Editorial 06 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda
Mu Rwanda

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Editorial 17 Feb 2016
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Editorial 14 Jul 2016
Gitifu w’Akarere ka Nyagatare  yatawe muri yombi
ITOHOZA

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Editorial 07 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru