Hashize igihe kinini ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ritangaje ko Kenya, Uganda na Tanzania ari byo bihugu bizakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN 2025.
CAF imaze gutangaza ko ibi bihugu bizakira iki gikombe, ibi bihugu byagombaga gutangira gutegura ibikorwa remezo nk’ama Sitade kugirango igikombe kizatangire byose byuzuye.
CAF yakoze igenzura kuri ibi bihugu bizakira CHAN, isanga Uganda ndetse na Tanzania zifite Sitade nziza zishobora kwakira iyi mikino ariko Kenya basanga nta sitade.
Amakuru ahari avuga ko Kenya nyuma yo kuba irimo kugenda gacye mu kwitegura CHAN ishobora kwamburwa ubu burenganzira bwo kwakira bugahabwa u Rwanda.
Igihugu cya Kenya cyari cyaratanze sitade zirimo Kasarani ndetse na Nyayo ariko abagenzuzi ba CAF basanze izi sitade zibura ibintu byinshi kugirango zibe zishonora kwakira iyi mikino.
CAF kugeza ubu yahaye federasiyo ya Kenya igihe ntarengwa cya tariki 31 ukuboza 2024, itaba yujuje ibisabwa ikamburwa kwakira aya marushanwa.
Kuba u Rwanda rufite nziza nk’Amahoro biri mu bikomexa kuba iyi mikino ya nyuma yabera mu rw’imisozi igihumbi.
Uganda yo yatanze Mandela National Stadium naho Tanzania yo itanga Benjamin Mkapa Stadium.
Kwakira iri rushanwa ku Rwanda byaba ari ishema kuko n’ubusanzwe mu bijyanye no kwakira amarushanwa ndetse n’ibindi bikorwa ntirushidikinywaho.
Ibi bikanajyana n’uko u Rwanda mu mwaka wa 2016 rwakiriye imikino nk’iyi, icyo gihe imikino yabereye mu Rwanda ikaba yaraberaga ku bibuga birimo Sitade Amahoro.
Icyo gihe iyi stade ikaba yarakiraga abantu 25000 ariko ubu yaravuguruwe igeza k’ubushobozi bwo kwakira abantu 45000 bicaye neza.
Iki gikombe cy’Afurika cy’abakina Imbere mu gihugu kigomba gutangira tariki 1 gashyantare 2025, kugeza ubu ibihugu byemerewe kwakira ni Tanzania ndetse na Uganda, Kenya biracyagoranye.