• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Editorial 13 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kimenyi Yves aherutse kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye ahagarika gukora imyitozo hamwe na bagenzi be bitegura imikino ibiri ya nyuma isoza amatsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2022, ni imikino bazakina na Mozambique ndetse na Cameroon.

Nyuma y’iyo mvune byatangajwe ko uyu mukinnyi agomba kumara ibyumweru bibiri adakina bitewe ndetse kandi agahita asimburwa n’umunyezamu w’ikipe ya APR FC Rwabugiri Umar Ndayisenga utari wahamagawe mu bakinnyi 31 bagombaga kwitegura iyo mikino ibiri.

Binyuze ku rubuga rwaTwitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko uyu munyezamu w’Amavubi Kimenyi Yves azamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga bitewe n’ikibazo cy’imikaya yagiriye mu myitozo.

Umunyezamu Rwabugiri Umar yiyongereye ku bakinndi bakinnyi b’abanyezamu barimo Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bo bamaze iminsi mu mwiherero w’Amavubi, ni mu gihe hategerejwe ko Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC yo muri Kenya azitabira ubutumire.

Kugeza ubu mu bakinnyi 31 bari bahamagawe harimo abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu nibo bari bitabiriye imyitozo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda aravuga ko rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali Hakizimana Muhadjiri atari yatangira imyitozo bitewe nuko basanze uyu mukinnyi yaranduye koronavirus.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.

2021-03-13
Editorial

IZINDI NKURU

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Editorial 19 Dec 2021
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Editorial 29 Dec 2023
Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Editorial 23 Sep 2022
Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma

Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma

Editorial 21 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu
ITOHOZA

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Editorial 30 Sep 2016
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica
ITOHOZA

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018
Soma Useke
Mu Mahanga

Soma Useke

Editorial 04 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru