Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016 nibwo umuhanzi Meddy yagombaga gutaramira abakunzi be mu mujyi wa Toronto ho muri Canada. Habura amasaha macye gusa ngo igitaramo kibe byamenyekanye ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi butunguranye butuma asubika iki gitaramo cye nkuko amakuru ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abihamya.
Iyi nkuru yageze hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2016, ubwo Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Muraho bantu banjye muba Toronto, mbabajwe no gutangaza ko ntazabasha kuririmbira i Toronto muri iyi weekend bitewe n’uburwayi butunguranye nagize, gusa mukomeze munsengere nzabamenyesha itariki nyayo vuba. Mbasabye imbabazi, ndabakunda mwese.”
Aya magambo ya Meddy yabanjirijwe n’ayanditswe n’inshuti ye magara akaba n’umusore umukorera video ari we Cedru, wagize ati”Urakira vuba muvandi, ntabwo biteye ubwoba, muganga yatubwiye ko amera neza vuba bishoboka, igitaramo cya Toronto kimuriwe undi munsi muraza kumenya itariki vuba, mukomeze musengere Meddy.”
Nyuma y’aya magambo Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yabajije Cedru inshuti ya hafi ya Meddy uko amerewe atubwira ko rwose uyu muhanzi ari bube ameze neza vuba nkuko muganga yabibijeje. Abajijwe indwara uyu muhanzi yarwaye yatubwiye ko ari umunaniro mwinshi mu mubiri ati”Ni Surmenage (umunaniro), ni umunaniro rwose ariko arakira vuba kuko agifatwa twahise tumujyana kwa muganga kandi kugeza magingo aya ameze neza.”
Umuhanzi Meddy mu bitaro
Usibye iki gitaramo Meddy yari afite i Toronto yamaze gusubika, uyu muhanzi ari mu marushanwa ya MTV Awards mu cyiciro cya Listener’s choice, aho ahanganye n’ibindi bihangange ku rwego rwa Afurika nka Bebe Cool ndetse n’abandi bahanzi benshi.
Meddy, Teta, King James na Alpha Rwirangira baherukaga gususurutsa abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i San Francisco