• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bobi Wine yakubitiwe mu ngobyi y’abarwayi

Bobi Wine yakubitiwe mu ngobyi y’abarwayi

Editorial 31 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umugore wa Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] aratabaza, arashinja igisirikare gukubita umugabo we ubwo yari amaze gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe ajya mu mahanga kwivuza.

Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, yagiye kwivuza hanze ku cyemezo cy’abaganga bo mu bitaro bya Lubaga aho amaze igihe arwariye nyuma yo kuva mu munyururu.

Leta ivuga ko Bobi Wine azemererwa gusohoka akajya kwivuriza mu mahanga namara gusuzumwa n’abaganga bemewe n’igihugu.

Umugore wa Bobi Wine ntakozwa icyemezo cy’ubutegetsi, aravuga ko bugambiriye kumutinza nkana kugira ngo atabona ubuvuzi bityo azamugare burundu.

Barbie Itungo Kyagulanyi, yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook agaragaza ko umuryango utishimiye na gato icyemezo leta yafashe cyo gufunga bwa kabiri Bobi Wine mu gihe urukiko rwa Gulu ruherutse kumurekura rukanamuha ibyangombwa byo kujya kwivuza hanze.

Yagize ati “Bobi yongeye gufatwa n’inzego z’umutekano mu buryo bumuhutaza ubwo yari ku kibuga cy’indege i Entebbe ajya i Washington kwivuza kandi yari afite icyemezo cy’urukiko kimwemerera kujya hanze.”

Yongeyeho ati “Afite icyemezo cya muganga cyatanzwe n’ibitaro bya Lubaga cyemeza ko akeneye ubuvuzi bwisumbuye hanze y’igihugu.”

Barbie Itungo yanahishuye ko mu biganiro yagiranye na Bobi Wine abapolisi bamaze kumugeza mu bitaro bya Kiruddu Hospital, yamubwiye ko yakubitiwe mu modoka itwara abarwayi[ambulance] ndetse ngo n’abaganga babyiboneye.

Yagize ati “Yambwiye ko bakimara gufunga inzugi za ambulance bongeye kumukubita mu buryo bubabaje imbere y’abaganga b’igihugu. Bazimije amatara yo muri ambulance ubundi baramukubita. Bobi ubu yasubiye mu buribwe bukomeye aho yashyizwe mu bitaro bya Kirudu”.

Bobi Wine amaze gufatirwa i Entebbe polisi yahise imujyana mu bitaro bya Kirudu

Uyu mugore yikomeye cyane inzego z’umutekano zikomeje kwica urubozo Bobi Wine. Yavuze ko nk’umuryango badashobora kwizera ibizava mu bizamini bizakorwa n’abaganga bari ku ruhande rw’abishe urubozo Bobi Wine.

Umugore wa Bobi Wine aherutse kuvuga ko azaherekeza umukunzi we mu byo azacamo byose

2018-08-31
Editorial

IZINDI NKURU

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Editorial 07 Feb 2017
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Editorial 05 Apr 2020
Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Editorial 09 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sema Halelua
    August 31, 201810:47 am -

    Arikose Aka Karengane Kazarangira Ryari?

    Subiza

Leave a Reply to Sema Halelua Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania
Amakuru

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Editorial 04 Mar 2021
Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu
ITOHOZA

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Editorial 09 Jul 2017
Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe
ITOHOZA

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Editorial 23 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru