• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Editorial 04 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo nibwo abahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda bagejeje kuri Komisiyo z’amatora impapuro zisaba kuba abakandida kuri uwo mwanya. Ni umunsi waranzwe n’ubugizi bwa nabi ndetse n’iterabwoba rikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Mu nkuru yavuzwe cyane ni uburyo abahatanira uwo mwanya batari Perezida Museveni bahutajwe ku buryo bw’indengakamere cyane cyane Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka “Bobi Wine” akaba ari n’umudepite mu inteko ishinga amategeko ya Uganda.

Ubwoba bwabaye bwinshi ku ruhande rwa Perezida Museveni na NRM ubwo Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Col Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa, bemeranyije guhuza imbaraga n’ibitekerezo bigamije gukura ku butegetsi ishyaka rya Perezida Museveni.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse amagambo asa n’utera ubwoba Bobi Wine ariko akaba yarabaye nkukojeje agati mu ntozi. Yanditse ngo “Muvandimwe nakubwiye kenshi ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zirenze izo ukeka. Niba ushaka kurwana tuzagutsinda bitagoranye. Turashaka amahoro. Gusa niba ushaka kuturwanya, uzabikore”

Aya magambo ya Muhoozi Kainerugaba, uvanga igisirikari na politiki yari mu murongo w’inzego z’umutekano za Uganda zashakaga gukumira Bobi Wine kuba yahura n’abamushyigikiye babyita kubangamira umutekano.

Mu kumusubiza, Bobi Wine mu butumwa bwe bwasakajwe n’abantu benshi inshuro zirenga ebyiri ukurikije abasakaje ubwa Muhoozi, yagize ati “Ibigwari n’abanyantege nke nibo bonyine bifuza amahane. Mukwiye kugira isoni, kuko twebwe nta hohotera dukoresha. Kandi urabizi neza ko mu matora anyuze mu mucyo, So ukubyara, umunyagitugu ushaje ataba akiri Perezida. Iki gihugu nicya bagande bose, ntabwo aricya so nawe, vuba aha uraza kubyemera”

Perezida Museveni yitwaza icyorezo cya Covid19, aho ashinja abatavuga rumwe nawe kubangamira amabwiriza arwanya icyo cyorezo bahuye ari babiri, ariko abo muri NRM bakemererwa kwiyamamaza. Ibi byagaragaye mu matora y’inzego z’ibanze za NRM mu minsi ishize.

Ishyaka NRM [National Resistance Movement] riyobowe na Perezida Museveni, ryafashe ubutegetsi kuva mu 1986.

Itangazo Bobi Wine na Dr. Besigye bashyize ahagaragara nyuma y’ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi 2019, risobanura ko bashyize akadomo ku biganiro bikubiyemo ingingo z’ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.

Rigira riti “Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y’igitugu n’ikandamiza.”

Umuvugizi w’ihuriro ‘People Power’, Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa ‘People’s Government’ riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.

Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.

Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n’abo mu rya Museveni.

Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni, bagiye bafungwa bya hato na hato ku mpamvu zirimo n’iza politiki. Kwishyira hamwe kwabo kwakuye umutima NRM na Perezida Museveni.

2020-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Editorial 03 Sep 2019
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Editorial 20 Aug 2024
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo
INKURU NYAMUKURU

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Editorial 09 Oct 2019
AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali
UBUKUNGU

AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali

Editorial 30 Nov 2017
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa
Mu Mahanga

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Editorial 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru