• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC nyuma y’aho ingabo za Kayumba zitikiriye muri Congo. Uko Kayumba yashatse gusenya RPF aca amacakubiri mu banyamuryango ndetse no mu gisilikare ntayabigeraho ninako ashenye RNC yatangiranye na Col. Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na mukuruwe Gerald Gahima.

Bombori- bombori,  amacakubiri, inda nini no kwishishanya, byongeye  kuvukamo ibice bibiri  muri  Rwanda National Congress [RNC]. Igice cya mbere kigizwe na Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali [ muramu we] na Rachid.

Ikindi gice cya kabiri kigizwe na Jean Paul Turayishimye, Major Micombero  na Ben Rutabana, ibi bice byombi birarebana ay’ingwe, bishinjanya kwicisha abasilikare muri Congo,  politiki ya munyangire, kurema udutsiko, Inda nini n’amacakuribi ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga igisilikare muri Congo ku buryo byatumye izi ngabo zihatikirira nyuma yo gucikamo ibice  bibiri.

Aya macakubiri  yongeye kwaduka muri RNC , aje akurikira ayabaye hagati ya  Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, waje kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya] ryaje kuvamo ISHAKWE,afatanyije na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNCna Jonathan Musonera wari usanzwe ari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC .

Abandi bitandukanije na Kayumba ni Nsabimana Calixte Sankara waje gutabwa muri yombi akaba afungiye mu Rwanda na Noble Marara washinze irye shyaka, abo bose bakaba barega Gen. Kayumba, amacakubiri no kwigwizaho inkunga akura mu mpunzi z’abanyarwanda abeshya kuzacyura kungufu andi agatangwa na Rujugiro Tribert.

Iyi miyoborere mibi, amacakubiri na politiki ya munyagire niyo yatumye ingabo za Kayumba  zitikirira muri Congo nyuma yo gucikamo ibice bibiri.  Igice kimwe kiyobowe na Karemera cyasigaranye n’Abanyamulenge nyuma yo gusubiranamo,  ikindi gice kijyana na Major (rtd) Habib Madhatiru, wari wungirijwe na Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles.

Igice kinini k’Ingabo za Kayumba giheruka gutikirira muri Congo, nyuma yaho Major (rtd) Habib Madhatiru, wari uziyoboye  yafatwaga mpiri nyuma yo kurasirwa mu gitero k’ingabo za FARDC. Naho Captain (rtd) Sibomana “Sibo”  wari umwungirije yaje gupfana n’ingabo ze zose ubwo bahungaga bava mu Minembwe  berekeza mu burasirazuba bwa Congo  bagana I Rutshuru bajya kwivanga na FDLR, RUD-Urunana na FPP imitwe y’inyeshyamba yegereye Uganda. Kuko Uganda yari yabemereye ubufasha nyuma yo kwimwa inzira na Tanzania. Ndetse iki kibazo kikaba cyarakuruye amakimbirahe hagati ya Uganda, Tanzania n’Uburundi. Iki gitero kiswe n’abasesenguzi ” igihano cy’urupfu kuri Kayumba Nyamwasa”.

Major (rtd) Habib Madhatiru, uri mu Rwanda, avuga ko Kayumba, ariwe wabamarishije we na bagenzi be, ubwo yababwiraga ko ari gukemura ikibazo cy’inzira afatanije na Uganda,  ariko  byamara kubakomerana, akaza kubabwira ko bakwiye kwiyaranja nk’abasilikare. Avuga ko  abenshi bapfiriye muri Congo, ari abanyarwanda yashutse, ababeshya ibitangaza,  nyuma abashora muri Congo ntabufasha, nta miti  muri ako kaga barimo  k’inzara n’inyota no kutagira icyo kwambara mu misozi ya Minembwe,  ni nako Kayumba  na muramu we Ntwali Frank , bakomezaga gushuka abandi bantu, abo ni abanyarwanda bakurwaga  mu nkambi  z’impunzi muri Uganda, Mozambike, Marawi, Zimbabwe na Afrika y’Epfo abo bose batikiriye muri Congo.

Avuga ko Kayumba akomeje ibi bikorwa  bye byo  gutwara abantu muri Congo afatanije na CMI ya Museveni, no  kwinjiza abantu benshi mu gisilikare ke, abo ni Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bitwa intasi z’u Rwanda, bahatirwa kujya mu gisilikare cya RNC, nyuma yo gukurwa muri gereza za CMI, hirya no hino muri Uganda,  bapakirwa amamodoka abajyana muri Congo banyuze Mabarara.

2019-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Nov 2021
Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Editorial 07 Jun 2018
Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda

Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda

Editorial 27 Apr 2018
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali
Amakuru

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Editorial 29 Dec 2023
Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge
Amakuru

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Editorial 15 Jul 2025
Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe
Amakuru

Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Editorial 20 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru