Imyanzuro y’akanama gashinzwe kuvugurura amatwara y’ishyaka ishema yo ku 20/06/2017.
Jyewe Bwana Muzungu Pierre, mfatanyije n’abanyamuryango b’ishyaka ishema party,
Nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi.
Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.
Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho a.k.a Genocide, mu rwego rwo kwihorera akarengane avuga ko gakorerwa rubanda a.k.a abahutu.
Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.
Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.
Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,…..
Nyuma yuko abanyarwanda bemereye Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza binyuze mumatora ya kamarampaka.
Tomas Nahimana
Nyuma y’uko Padiri Thomas Nahimana afatiye umwanzuro ugayitse wo kureka kujya kwandikisha ishyaka mugihugu kandi baramweretse inzira yagombaga kunyuramo ashaka ibyangombwa byo gutaha muburyo butarimo itekenika, ahubwo agashinga guvernoma yo kwihesha amenyo y’abasetsi, iyo guvernoma ikaba ari ntacyo iri gukora kirenze icyo ishyaka ryagakoze, ahubwo ikaba yarateje impagarara kubera abanyarwanda bayishyizwemo batabishaka kandi ari nta nama bagishijwe, bikaba bitumye ntamukandida uhagarariye ishyaka ishema uzaboneka mumatora yo kuwa 4/8/2017.
Nyuma y’uko Nyakubahwa Paul Kagame yongeye gutorerwa kuzahagararira ishyaka FPR ndetse n’amashyaka bafatanyije muri gouvernoma, twemeje ibi bikurikira:
1.Dukuyeho ikizere Bwana Padiri Thomas Nahimana tukaba dusaba abarwanashyaka b’ishyaka ishema kwitoramo undi ugomba kubahagararira.
2.Dushyigikiye umukandida wa FPR mu matora yo kuwa 4/8/2017 akaba ariwe Nyakubahwa Paul Kagame kubera amajyambere amaze kugeza mu Rwanda munzego nyinshi no ku nkunga ari guha umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’izinde nzego ziyobora isi.
3. Ishyaka rigomba gushaka iyindi kipe y’abantu bafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu Rwanda muburyo bufututse bakajya kwandikisha ishyaka kandi bakitabira amatora y’abadepite.
4. Ishyaka rigomba kubahiriza ihame rigenwa n’itegekonshinga ryerekeye imikorere y’amashyaka yemewe ryo guhurizahamwe ibitekerezo mu nyungu za bose hagamijwe gukumira umwiryane waranze amashyaka ya politike ukaza kubyara genocide yakorewe abatutsi.
5.Aho gushaka guhindura cg guhirika ubutegetsi, ishyaka ishema rigomba guhangana n’ubutegetsi ribusaba gushyiraho amavugururwa ribona ko akenewe mu nyungu z’abanyarwanda bose.
5.Ishyaka ishema rizashyigikira ubuyobozi buriho ari nako ryamagana icyari cyo cyose cyahungabanya ituze n’umutekano w’abene gihugu aho cyaturuka hose.
6. Ishyaka ishema rizakomeza gushyigikira no kurwanira inyungu z’abarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994.
7.Ishyaka ishema rizakomeza gushyigikira ibikorwa bigamijwe guhurizahamwe mumuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.
8.Ishyaka ishema rizakomeza ibikorwa byo gushyikira no guteza imbere gahunda z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
9.Ishyaka ishema rigiye gushyira imbaraga mugushakira ibisubizo ibibazo byugarije abanyamuryango baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange harimo kurwanya ubukene, ubujiji, ubusabane buke,…
10. Indagagaciro nshya z’ishyaka ishema: Amagambo make twishakamo ibisubizo.
Bikorewe Paris ku wa 20/6/2017.
Muzungu Pierre, umuvugizi w’akanama kagamije kuvugurura no kumenyekanisha amatwara mashya y’ishyaka ishema.
Email:alexmuz24@gmail.com