Kuri uyu wa kane nibwo hasohotsw urutonde ngarukakwezi rushyirwaho n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, uru rutonde rugaragaza ko ikipe y’igihugu ya Brazil iri ku mwanya wa mbere naho ikipe y’u Rwanda yo iri kumwanya wa 137.
Ni urutonde ngarukakwezi rushyirwaho na FIFA ifatanyije na CocaCola, uru rutonde rusohoka buri kwezi hagapangwa amakipe uko akurikirana ugendeye ku mikino iba yarakinwe mu kwezi guheruka, iyo mikino ikaba ariyo itanga amanota agaragaza ikipe uko ziba zikurikiranye.
Kugeza ubu uru rutonde rugaragaza ko ikipe y’igihugu ya Brazil ariyo iyoboye, ni nyuma yaho mu mikino yakinnye mu kwezi kwa cyenda yayitsinze yose uko yakabaye, Brazil yakinnye imikino ibiri na Ghana na Tunisia.
Ku rutonde ngarukakwezi rwa CocaCola ifatanyije na FIFA rwo muri uku kwezi k’Ukuboza ariko harebwa imikino yakinwe muri Nzeri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ari ku mwanya wa 137 ku rwego rw’isi, naho muri Afurika Amavubi ari ku mwanya wa 40.
Kuva uru rutonde rwatangira gukorwa, umwanya mwiza u Rwanda rwagize ni umwanya wa 64, naho umwanya mubi rwagize ni uwa 178.
Urutonde rw’amakipe 10 ya mbere ku Isi nkuko uru rutonde rwabitangaje:
- Brazil
- Belgium
- Argentine
- France
- England
- Italy
- Spain
- Netherlands
- Portugal
- Denmark
Ibihugu 10 bya mbere mu mugabane wa Afurika:
- Senegal
- Morocco
- Tunisia
- Nigeria
- Algeria
- Egypt
- Cameroon
- Mali
- Ivory Cost
- Burkina Faso