• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Editorial 18 Jul 2019 UBUKUNGU

Banki Itsura Amajyambere (BRD) , yatangaje kuva ihawe inshingano zo gukurikirana no kwishyuza abanyeshyuri barihiwe na leta kwiga Amashuri Makuru na Kaminuza mu 2016, imaze kugaruza miliyari 10 kuri miliyari 70 FRW yasabwe kugaruza.

Kuri uyu wa Kane, BRD yahuye n’inzego zitandukanye zirimo iz’abikorera, iza leta n’abakoresha batandukanye, harebwa uko ikibazo cy’abatishyura amafaranga bagurijwe na leta cyakemuka.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana yavuze ko iyi banki yafashe inshingano zo gukurikirana no gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza mu 2016, nyuma yo gusinyana amasezerano na leta binyuze muri Minisiteri y’uburezi.

Yatangaje ko muri icyo gihe ingano y’amafaranga yagombaga kwishyuzwa yageraga kuri miliyari 70, kugeza ubu amaze kwishyuzwa ni miliyari 10, ibi bigaragaza ko hakiri inzira ndende.

Gusa yavuze ko igishimishije ni uko muri iyi myaka abishyura bagenda biyongera. Kuva mu 2016 abishyuye batanze miliyari 1.4, mu 2017 bishyura miliyari 2.4 naho mu 2018 bishyura miliyari 3.4.

Yagize ati “Murumva ko inzira ari nziza, igikorwa nk’iki cyo guhura kiba kigamije gushishikariza ari ababonye inguzanyo n’abakoresha kudufasha muri iyo nzira kugira ngo umubare w’abishyura urusheho kwiyongera.”

Rutabana yavuze ko abagomba kwishyura bagera ku bihumbi 70, mu gihe abitabira kwishyura ari ibihumbi 12 gusa.

Ati “Hari benshi batigaragaza ngo bavuge ko babonye inguzanyo, ibi babiterwa n’uko abo mu myaka ya kera hari abo tudafitiye amakuru y’aho baherereye, ibyo bize ndetse n’amafaranga bahawe, turasaba ko impande zose zikomeza gufatanya ngo tumenye abo bantu aho baherereye tubashe kubishyuza.”

Mu bindi bibazo bituma abarihiwe na leta batishyura uko bikwiye harimo ko usanga nk’abize mbere y’umwaka wa 2008 nta ndangamuntu bari bafite zikoresha ikoranabuhanga, kubatahura ubu bikaba bigoye.

Rutabana yavuze ko barimo gukorana n’ibigo nk’igishinzwe Indangamuntu mu Rwanda (NIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ibindi kugira ngo amakuru atuzuye bafite arusheho kuzuzwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura na we witabiriye iki gikorwa yashimiye ibigo byamaze gufatanya kugira ngo aya mafaranga yishyurwe, avuga ko hanakwiye gukomeza gufatanya na za ambasade kugira ngo na babandi bari hanze y’u Rwanda bishyuzwe.

Yagize ati “Abenshi ntabwo baba bazi ko iyo bishyuye aya mafaranga baba bishyuriye abana babo, barumuna babo n’abandi mu gihe kiri imbere.”

Muri iki gikorwa kandi hahembwe ibigo byaba ibya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu kwishyura cyangwa kwishyuza aya mafaranga.
Umwe mu bahembwe ku giti cyabo ni Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Yavuze ko yahawe inkunga yo kwiga mu 2000-2004 ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma aza kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nabwo afashijwe na leta.

Yagize ati “Ubwo twari mu kazi nibwo baje kudushishikariza nanjye nibonamo ko ngomba kwishyura, mu by’ukuri ayo mafaranga ntayo nari mfite ariko naravuze nti ngomba kuyashaka, nagiye muri banki mbabwira ko mfite umwenda ngomba kwishyura, banki yaranyumvise irayampa yose nyishyurira rimwe.”

Yasabye n’abandi bose barihiwe na leta kumva ko kwishyura ari ugufasha abandi bakeneye ubu bufasha mu gihe kiri imbere.

Src : IGIHE

2019-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Editorial 28 Mar 2019
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro
POLITIKI

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa
Amakuru

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru