• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida ‪ Kagame‬ yambitswe umudari w’Ikirenga mu gihugu cya Guinea Konakry aho yageze mu ruzinduko

Perezida ‪ Kagame‬ yambitswe umudari w’Ikirenga mu gihugu cya Guinea Konakry aho yageze mu ruzinduko

Editorial 12 Mar 2016 POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe mu gihugu cya Guinea Conakry ndetse yambikwa umudali uruta iyindi muri icyo gihugu witwa Le Grand Croix ku wa Kabiri ku ya 8 Werurwe 2016.

Umukuru w’igihugu ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku mugoroba wo ku wa mbere yasangiye na Perezida w’icyo gihugu, Alpha Conde, bishimira umubano w’ibihugu byombi.

Itangazo Leta ya Guinea yari ya shyize ahagaragara yatangaje ko yiteguye kungukira kuri urwo ruzinduko. Mu biganiro bagirana na perezida w’icyo gihugu, Alpha Condé ndetse na guverinoma ye biribanda ku bukungu n’ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rugere ku iterambere ryihuse.

Muri iki Cyumweru nibwo u Rwanda rwashyizeho ambasaderi Stanislas Kamanzi ngo abe uwa mbere wo kuruhagararira muri Guinea. Kamanzi azaba afite icyicaro muri Nigeria.

Ku ya 12 Ukuboza Ikigo cya Guinea gishinzwe guteza imbere ishoramari ryigenga, APIP cyashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB.

Muri urwo ruzinduko rwa perezida Kagame byitezwe ko hashyirwa umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

-2426.jpg

-2425.jpg

-2423.jpg

Perezida Kagame yambitswe Umudari w’ikirenga

-2424.jpg

-2422.jpg

Imihanda yari yuzuye abaturage baje kwakira Perezida Kagame ntawabona aho aca

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko muri urwo ruzinduko hasinywa amasezerano atanu ariko ko hari n’andi azasinywa mu bihe biri imbere.

Ati “Muri urwo ruzinduko hari umubare w’amasezerano azasinywa, agera kuri atanu yose hamwe. Ariko hari n’andi azasinywa mu bihe bya vuba.”

Akomeza avuga ko mu mezi ari imbere Guverinoma zombi zizashyiraho komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana iby’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye.

Mu masezerano azasinywa harimo agaragaza imirongo migari igize ubufatanye, amasezerano ajyanye na serivisi, n’ ayo kubona impapuro z’inzira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko andi masezerano ari bushyirweho umukono harimo ajyanye n’imiyoborere, ubuhinzi, ubukungu, umuco n’ayandi.

Perezida Kagame wageze muri Guinea akubutse muri Senegal aho yari yitabiriye inama yiga kuri siyansi, yasanze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo muri iki gihugu kiyoborwa na Alpha Condé wagezeyo kuva ku wa Mbere akaba yanitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

 

2016-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Editorial 20 Dec 2018
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Editorial 18 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi
INKURU NYAMUKURU

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Editorial 13 Aug 2018
Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka
IMIKINO

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Editorial 11 Feb 2016
Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024
Amakuru

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Editorial 12 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru