Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe mu gihugu cya Guinea Conakry ndetse yambikwa umudali uruta iyindi muri icyo gihugu witwa Le Grand Croix ku wa Kabiri ku ya 8 Werurwe 2016.
Umukuru w’igihugu ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku mugoroba wo ku wa mbere yasangiye na Perezida w’icyo gihugu, Alpha Conde, bishimira umubano w’ibihugu byombi.
Itangazo Leta ya Guinea yari ya shyize ahagaragara yatangaje ko yiteguye kungukira kuri urwo ruzinduko. Mu biganiro bagirana na perezida w’icyo gihugu, Alpha Condé ndetse na guverinoma ye biribanda ku bukungu n’ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rugere ku iterambere ryihuse.
Muri iki Cyumweru nibwo u Rwanda rwashyizeho ambasaderi Stanislas Kamanzi ngo abe uwa mbere wo kuruhagararira muri Guinea. Kamanzi azaba afite icyicaro muri Nigeria.
Ku ya 12 Ukuboza Ikigo cya Guinea gishinzwe guteza imbere ishoramari ryigenga, APIP cyashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB.
Muri urwo ruzinduko rwa perezida Kagame byitezwe ko hashyirwa umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yambitswe Umudari w’ikirenga
Imihanda yari yuzuye abaturage baje kwakira Perezida Kagame ntawabona aho aca
Ambasaderi Kamanzi yavuze ko muri urwo ruzinduko hasinywa amasezerano atanu ariko ko hari n’andi azasinywa mu bihe biri imbere.
Ati “Muri urwo ruzinduko hari umubare w’amasezerano azasinywa, agera kuri atanu yose hamwe. Ariko hari n’andi azasinywa mu bihe bya vuba.”
Akomeza avuga ko mu mezi ari imbere Guverinoma zombi zizashyiraho komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana iby’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye.
Mu masezerano azasinywa harimo agaragaza imirongo migari igize ubufatanye, amasezerano ajyanye na serivisi, n’ ayo kubona impapuro z’inzira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ambasaderi Kamanzi yavuze ko andi masezerano ari bushyirweho umukono harimo ajyanye n’imiyoborere, ubuhinzi, ubukungu, umuco n’ayandi.
Perezida Kagame wageze muri Guinea akubutse muri Senegal aho yari yitabiriye inama yiga kuri siyansi, yasanze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo muri iki gihugu kiyoborwa na Alpha Condé wagezeyo kuva ku wa Mbere akaba yanitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Umwanditsi wacu