Umunyamakuru wigenga w’Umubiligi, akaba inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ricukumbuye,wanakoze ubushakashatsi bwimbitse ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe yatabarutse kuri uyu wa Kabiri.
Uretse itangazamakuru, Philippe Brewaeys yari n’umwanditsi w’ibitabo birimo ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yitabye imana afite imyaka 58, nyuma y’amezi menshi arwaye.Brewaeys yanditse ibitabo bibiri byamenyekanye cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo “Rwanda 94, Noirs et Blancs Menteurs” n’ikitwa “Traqueurs de génocidaires – sur les traces des Tueurs Rwandais.”
Brewaeys kandi ni umwe mu banenze bikomeye film mbarankuru Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC, avuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi igoreka amateka.Nyuma y’isohoka ry’iyi film mu kiganiro IGIHE yagiranye na Phillipe Brewaeys i Buruseli, yagaragaje ibinyoma bikubiye muri iyi film nyuma yo kuyisesengura agasanga ihabanye n’ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zitagira aho zibogamiye.
BIMWE MU BIKUBIYE MU BITABO ASIZE YANDITSE KU RWANDA “TRAQUEURS DE GÉNOCIDAIRES” NA ’ NOIRS ET BLANCS MENTEURS’
Mu gitabo “ Noirs et Blancs menteurs” cya Philippe Brewaeys, cyasohotse mu Gushyingo 2013, yakoze ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana anagaragaza uko Jenoside yagenze.Muri iki gitabo agaragazamo uko umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yifashishije ubuhamya bw’abirabura n’abazungu b’ababeshyi mu mpera z’Ugushyingo 2006 agasohora ibirego bishinja ingabo zari iza RPF Inkotanyi ko arizo zahanuye iyo ndege ya Habyarimana.
Yerekana ko kandi imibare ivugwa na Loni ko Abatutsi bazize Jenoside ari ibihumbi 800 ari ibinyoma bidafite icyo bishingiyeho, agashingira ku ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri 2002 ryerekanye ko ahubwo basaga miliyoni imwe.Mu gitabo “Traqueurs de génocidaires” cya Philippe Brewaeys na Albert Toch, kivuga ku gikorwa cy’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA