• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

Editorial 04 May 2016 Mu Mahanga


Umunyamakuru wigenga w’Umubiligi, akaba inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ricukumbuye,wanakoze ubushakashatsi bwimbitse ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe yatabarutse kuri uyu wa Kabiri.

Uretse itangazamakuru, Philippe Brewaeys yari n’umwanditsi w’ibitabo birimo ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yitabye imana afite imyaka 58, nyuma y’amezi menshi arwaye.Brewaeys yanditse ibitabo bibiri byamenyekanye cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo “Rwanda 94, Noirs et Blancs Menteurs” n’ikitwa “Traqueurs de génocidaires – sur les traces des Tueurs Rwandais.”

Brewaeys kandi ni umwe mu banenze bikomeye film mbarankuru Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC, avuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi igoreka amateka.Nyuma y’isohoka ry’iyi film mu kiganiro IGIHE yagiranye na Phillipe Brewaeys i Buruseli, yagaragaje ibinyoma bikubiye muri iyi film nyuma yo kuyisesengura agasanga ihabanye n’ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zitagira aho zibogamiye.

BIMWE MU BIKUBIYE MU BITABO ASIZE YANDITSE KU RWANDA “TRAQUEURS DE GÉNOCIDAIRES” NA ’ NOIRS ET BLANCS MENTEURS’
Mu gitabo “ Noirs et Blancs menteurs” cya Philippe Brewaeys, cyasohotse mu Gushyingo 2013, yakoze ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana anagaragaza uko Jenoside yagenze.Muri iki gitabo agaragazamo uko umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yifashishije ubuhamya bw’abirabura n’abazungu b’ababeshyi mu mpera z’Ugushyingo 2006 agasohora ibirego bishinja ingabo zari iza RPF Inkotanyi ko arizo zahanuye iyo ndege ya Habyarimana.

Yerekana ko kandi imibare ivugwa na Loni ko Abatutsi bazize Jenoside ari ibihumbi 800 ari ibinyoma bidafite icyo bishingiyeho, agashingira ku ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri 2002 ryerekanye ko ahubwo basaga miliyoni imwe.Mu gitabo “Traqueurs de génocidaires” cya Philippe Brewaeys na Albert Toch, kivuga ku gikorwa cy’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

2016-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Administrator 15 Jan 2026
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Editorial 25 Aug 2016
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Editorial 04 Apr 2019
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane
Mu Mahanga

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Editorial 17 May 2016
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Editorial 10 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru