Igipolisi cy’u Burundi kiremeza amakuru avuga ko cyateye muri yombi abantu bane bari bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, bakaba bashinjwa guhungabanya ubutunzi bw’u Burundi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2018, nibwo bafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura bari kumwe n’undi muntu umwe ufite ubwenegihugu bw’u Burundi.
Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurukiye, avuga ko abo bantu bafashwe bashinjwa ubutekamutwe, imiryango bavuga ko bakorera ikaba itazwi.
Mu gihe Polisi yirinze gutangaza imyirondoro yabo, ndetse ikanarinda gutangaza aho baba bafungiye, itangaza ko ubu bafungishije amaso mu gihe iperereza rikomeje.