Igipolisi cy’u Burundi cyataye muri yombi Abafaransa bane n’umurundi umwe ukora mu biro by’iperereza bazira ibikorwa by’ubutekamutwe.
Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko aba batawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kamena bafatiwe mu murwa mukuru Bujumbura.
Igipolisi kikaba gishinja aba bantu ubujura bukoreshejwe gushukana ndetse n’ibyaha bifitanye isano no guhungabanya ubukungu bw’u Burundi.
Umuvugizi w’Igipolisi, Pierre Nkurikiye avuga ko aba bakoraga ubutekamutwe ndetse bakiyitirira gukorera ibigo bitazwi by’ibihimbano (Societes fictives) mu bijyanye n’itumanaho.
Aba bafashwe bakaba bafungishijwe ijisho mu gihe iperereza rikomeje kandi aho bafungiye ntihazwi nk’uko Ubmnews ivuga.
Uwo Murundi watawe muri yombi kimwe n’Aba Bafaransa ni uwitwa Donatien Ndayishimiye ukora mu nzego z’ubutasi.
Ijwi rya Amerika rikaba ritangaza ko ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi yatangaje ko kuri ubu ntacyo yatangaza kuri iri tabwa muri yombi.