• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Bujumbura: Havumbuwe inzu ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Bujumbura: Havumbuwe inzu ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Editorial 05 Dec 2018 ITOHOZA

Ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 bivugwa ko ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016.

Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu ruherereye mu gace ka Kinindo, ku muhanda wa Ntwarante (Ave Ntwarante) gifite numero 76.

Abakwirakwizaga iyi video bakaba baravugaga ko ayo ashobora kuba ari amaraso aho bavugaga ko bavangamo Omo mu rwego rwo kujijisha.

Abantu bagiye bavuga ko iki gipangu kigaruriwe n’igipolisi kikaba gikoreshwa nka gereza y’ibanga y’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi (SNR) rutinyitse kubera ibikorwa rushinjwa.

Nyuma y’iyo video, kuwa 29 Ukuboza 2016, Guverinoma yahise ihakana aya makuru ivuga ko nta nzu n’imwe ikorerwamo iyicarubozo muri Kinanira, ivuga ko ibi ari ibinyoma ndetse igaragaza amafoto yita ko ari aya nyayo

BBC ivuga ko nyuma yo kumva aya makuru yatangiye gukurikiranira hafi iby’iyi nzu yibaza nyirayo, niba hari abantu bahiciwe ndetse yibaza niba koko ari inzu inzego z’ubutasi z’u Burundi zikoresha mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu iperereza ryayo, muri Mata BBC yaje kubona uwabaga muri iki gipangu witwa Prosper Kaze, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uri mu buhungiro kuva mu 2015.

Kaze yavuze ko iyi nzu koko ari iyabo yayikuriyemo adashobora kuyibeshyaho, ndetse akorera igishushanyo abanyamakuru bari mu iperereza kerekana ko azi uko iyi nzu iteye kuva hanze kugera imbere.

Kaze Prosper nyiri iyi nzu ikorerwamo ubwicanyi

Mu Ugushyingo 2015, hagaragaye amafoto y’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo imbunda, imyambaro na za bombe, bivugwa ko byafatiwe muri iki gipangu. Inzego z’umutekano zikaba zaratangaje ko zambuye iyi nzu inyeshyamba.

Iyi nzu ya Kaze rero yahise ijya mu maboko y’ubuyobozi kuva ubwo, maze nyuma y’umwaka umwe hatangira kugaragara imivu y’amaraso isohoka mu rupangu.

Bamwe mu batangabuhamya bavuganye n’iki kinyamakuru harimo uvuga ko azi iyi nzu ndetse n’ibyakorerwagamo. Yarahamagawe nawe yongera gushushanya imiterere y’iyi nzu bigaragaza ko koko ayizi.

Uyu bahaye izina rya Nathan ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko yari umurinzi w’uwitwa Alexis Ndayikengurukiye uzwi nka Ngoroka, uyu akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri SNR.

Uyu Ndayikengurukiye akaba ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi kugira inyubako z’ibanga akoreramo ibikorwa by’iyicarubozo hirya no hino mu gihugu.

Uyu mutangabuhamya yabwiye BBC ko ubusanzwe uyu Ndayikengurukiye atica ahubwo atanga itegeko ugakora ibyo agusabye gukora. Yakomeje asobanura ibyaberaga muri buri cyumba kigize iyi nzu yacungwaga na Ndayikengurukiye aho ngo mu cyumba habaga hafungiye abantu bagera muri 20 akaba yarumvaga baboroga barimo gukorerwa iyicarubozo.

BBC kandi yavuganye n’uwo yise Pierre wabashije gutoroka muri iyi nzu uvuga ko ubwo yari arimo yumvaga yaramaze gupfa. Yasobanuye uko byagendaga, ukuntu iyo babaga bashaka kubaza umuntu bamujyanaga mu ruganiriro bakamuhata ibibazo utasubiza ibyo bashaka bagakubitwa itsinga z’amashanyarazi.

Uyu yavuze ukuntu mu kwa 12 2016 hari abantu babiri bari bafungiye aha bagize batya bagatoroka ariko bagafatwa batararenga umutaru bikabaviramo kwicwa.

Nyuma ngo yumvise Ngoroka agira ati: “Muzane imifuka mushyiremo izi mbwa mupakire mu modoka.”

Pierre akavuga ko yumva hari abandi bantu bari baragiye bicirwa muri iyi nzu kuko ngo iyo mifuka yabaga ari iyo gupakiramo imirambo. Uyu nubwo avuga ko nta byo yabonye n’amaso ye muri ibi, ariko ngo yumvaga urusaku n’umuborogo aho yari afungiye.

Ubu bwicanyi ariko wa murinzi bise Nathan we yaje kubwibonera n’amaso ye. Yavuze ko abagabo batatu barebare bazanywe mu nzu, umwe muri bo abyibushye by’umwihariko, ndetse yerekana icyumba bashyizwemo.

Ngo mu ijoro ryakurikiye, umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi yaraje abasohora muri iki cyumba abajyana mu ruganiriro aho Ngoroka (Ndayikengurukiye)yari ari. Ako kanya, umwe muri aba bagabo batatu ngo yahise agerageza gucika arasohoka ariko afatirwa hafi y’irembo ahita yicirwa aho, bapakira umurambo mu modoka, naho babandi babiri basigaye mu nzu bacibwa imitwe.

Imirambo ngo yahise ishyirwa mu mifuka ipakirwa mu modoka ivanwaho, ariko amaraso y’abishwe aguma aho biciwe kandi ari menshi agomba guhanagurwa.

BBC ikavuga ko bishoboka hafi 100% ko amaraso yagaragaye asohoka muri iki gipangu video igakwirakwizwa hose ashobora kuba ari ay’aba bagabo batatu bishwe harimo abaciwe imitwe.

BBC ikomeza ivuga ko yaje no kubona uwari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi wo hasi nawe waje guhunga mu 2016, aho yemeje ko bishe abantu mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu 2015 yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza kandi ngo ibikorwa byo guhiga abigaragambyaga byakorerwaga ahanini mu bice bituwe cyane n’Abatutsi.

Uyu yavuze ko mu by’ukuri n’abantu bitabiriye iriya myigaragambyo benshi bari Abahutu aho kuba Abatutsi kandi ngo abo bishe babaga aria bantu batuye ahantu haba Abahutu bacye cyane.

Ati: “Mbere yo kudutegeka kwica babanzaga kutubwira ngo Abatutsi ntibashaka y’uko tuyobora. Ariko nyuma twaje kubona ko batubeshye.”

Uyu mugabo bise John yakomeje avuga ko ibi bikorwa byategurwaga mu ibanga rizwi n’abayobozi bakuru gusa ariko bahaga raporo Perezida Nkurunziza.

Nubwo ngo imyigaragambyo yarangiye mu mihanda ya Bujumbura, undi mu bahoze mu buyobozi avuga ko kwaba ari ukwibeshya uvuze ko igihugu kuri ubu gitekanye.

Uyu yavuze ko igihe nk’iki ari cyo cyiza ku butegetsi bw’u Burundi cyo gukomeza ubwicanyi hatagize umenya ibyabaye.

Uyu bahaye izina rya Martin wahunze muri uyu mwaka wa 2018 kubera gutinya kugirirwa nabi, yavuze ko hari urutonde rurerure rw’abantu bagomba kwicwa. Hari urutonde rw’abasilikare bakuru, abapolisi n’abakozi bal eta nabo bagomba kwicwa kuko badashyigikira ishyaka riri ku butegetsi bihagije cyangwa bakekwaho gukorana n’abarwanya ubutegetsi.

2018-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

Rwamucyo Aimable  ikigarasha cyiyoberanya

Rwamucyo Aimable ikigarasha cyiyoberanya

Editorial 04 Mar 2017
Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Editorial 10 Dec 2018
Gakenke: Umwarimu  yatawe muri yombi  akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Editorial 15 Jun 2017
Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza

Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza

Editorial 26 Sep 2016

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 5, 20184:34 pm -

    SI NUMVA ARI IBIGARASHA!!!
    NONE HANO MURWANDA UFATANYIJE
    NIBIGARASHA BA KAYUMBA!!!! INZEGO ZUMUTEKANO
    ZIBIGENZA GUTE!!!!

    Subiza
  2. Garicane
    December 6, 201812:06 am -

    Ngewe sinjya mbona itandukaniro hagati ya Rushyashya na RTLM gusa hari ibi byahindutse:

    1. RTLM yakoreshwaga n interahamwe naho Rushyashya ikoreshwa n inkotanyi

    2. RTLM yavugaga ibogamiye abahutu naho Rushyashya ibogamira ku batutsi

    Ntakindi mutaniyeho uzakindusha azambwire, Abana bacu ntabwo bagikeneye inkuru nkizi zo kuvuga ibyo mudafitiye gihamya ngo abasigaye baciwe imitwe irihe se ngo tumenye ko muri abanyamakuru b umwuga.

    Ibi mukora ni ugutwika akarere kandi biri mu nkuru zanyu zose kuva Uganda, Burundi Tanzania mugaherukira kubanyarwanda bagaragaza ko batavuga rumwe n ubuyobozi bw igihugu cyacu,

    Mureke kuba Kazarusenya Please!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru