Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha bimwe mu bitangazamakuru mu Burundi byanditse ko mu gihe meya w’umujyi wa Mont-Saint-Hilaire Yves Corriveau yamaze mu Burundi cyaranzwe no kutavuga rumwe ndetse no guterana amagambo.
Uwo muyobozi wakiriwe na Perezida Pierre Nkurunziza, ubutegetsi bwe bushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, hakiyongeraho no gukorerwaho iperereza n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Uwo mubano wabaye hagati ya Perezida w’u Burundi na Yves Corriveau meya w’umujyi wa Mont-Saint-Hilaire, wibanze mu gutunga agatoki abarundi batuye muri Canada, kudashyigikirwa n’abashinzwe umutekano bigenga bo mu Mujyi wa Montérégienne.
Uwo muyobozi wari uturutse muri Canada, yashoje e uruzindo rwe rw’akazi mu gihe cy’icyumweru, uwo muyobozi kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’uwo mujyi ayoboye na Bujumbura icyicaro cy’igihugu.
Mu gihe yamaze mu Burundi, Meya Yves Corriveau yakiriwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza n’umugore we Denise Bucumi
Abo bayobozi muri icyo gihe bamaranye, Meya wa Mont-Saint-Hilaire, wari ufite intego yo kumenya byimbitse ubutegetsi n’iperereza ku bijyanye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku byaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, itotezwa, gufata ku ingufu no kubura irengero ry’abantu batandukanye.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ruhamya ko hari ibimenyetso simusiga ko abakozi ba Leta y’u Burundi bakoze ‘‘ibitero hirya no hino mu bihe n’ahantu hatandukanye mu baturage b’abasivile bo mu Burundi’’.
Uhereye ku wa 26 Mata 2015, ubwo hatangazwaga kwiyamamaza kwa kandida perezida Nkurunziza, kuri manda ya gatatu, no ku wa 26 Ukwakira 2017, italiki yo kwiyonkora ku Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bita CPI.
Muri icyo gihe, amagana y’abantu ngo barishwe, ibihumbi na byo bafatwa bugwate mu gihe abarenga ibihumbi 400 bahungiye mu bihugu by’amahanga, ayo makuru yemejwe n’imiryango itandukanye mpuzamahanga.
Urwo ruzinduko rw’uwo muyobozi wo muri Canada byabaye imbarutso yo kwamamaza ko ari umunyagitugu aho Pierre Nkurunziza yakoranye ikiganiro n’igitangazamakuru cya Charles Makaza, umuvugizi w’ihuriro ry’Abarundi muri Canada (ABC), iryo ni huriro riharanira uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, rikaba rifite intego yo gufasha impunzi z’abarundi bimukiye muri Canada.
Charles Makaza, umuvugizi w’ihuriro ry’Abarundi muri Canada (ABC) yagize ati ‘‘icyo tuzi ni uko, ni ryari uwo mubonano uzakoreshwa, ngo utange ishusho y’imitegekere y’ubutegetsi’’.
Charles Makaza,mu kiganiro yakoranye n’itangazamakuru i Bujumbura na Yves Corriveau, yavuze ko atigeze yiyumvamo ko yabaye igikoresho.
Ahubwo, Yves Corriveau, avuga ko intego y’uruzindo rwe kwari kubonana na Meya wa Bujumbura ariko ngo atungurwa no kubonana na perezida wenyine, kuko ngo yari aherekejwe n’aba ambasaderi bari mu Burundi bo muri Québec, ari we François-Xavier Pinte, pilote ushinzwe inzira z’ikirere, ufite inkomoko y’ububirigi akaba atuye Mont-Saint-Hilaire.
Ku mbuga nkoranyambaga twitter, mu biro bya perezida bahamya ko Yves Corriveau bakoranye umushyikirano na Pierre Nkurunziza, Perezida w’u Burundi.
‘‘Nta mpamvu n’imwe yatumaga ajyayo’’
Umujyanama wigenga ushinzwe umutekano wenyine (municipal indépendant) w’Umujyi wa Mont-Saint-Hilaire, Louis Toner, ahamya ko iminsi meya Corriveau yamaze mu Burundi ntabwo cyari igitekerezo cyiza, kuko ngo ‘‘bitari ngombwa kujya yo’’.
‘‘U Burundi bufite ubutegetsi bushidikanywaho, sinshidikanya byukuri ko nta mpamvu yari gutuma ajyayo, kuko yabibwiye itangazamakuru, iyo njya kubimenya nari gutanga inama yo gusubika urwo rugendo, hakiyongeraho n’ikibazo cy’umutekano muke’’.
Louis Toner, ahamya ko uwo muyobozi w’umujyi yasigaranye na ambasaderi mu Burundi kugira ngo amuhe amakuru nyayo afatika.
‘‘uwo muyobozi w’umujyi wa Mont-Saint-Hillaire, afite uruhande rumwe rubogamye, kuko yabivuze, ndatekereza neza ko atari azi neza byukuri ni iki yinjiramo mu ruhande rwa politiki, yari akwiriye kubanza gukurura amakuru’’.
Yves Corriveau yabwiye itangazamakuru ko atabashije kubonana no kuganira n’abayobozi ba sosiyete sivile n’itsinda ry’abatavuga rumwe na Leta muri politiki.
‘‘Canada ihangayikishijwe n’uburyo bw’uburenganzira bwa muntu n’ ikiremwa muntu uburyo gifashwe mu Burundi, aho ibiro bya komisariya y’Umuryango w’Abibumbye mu Bujumbura wasabye ko bafunga ibiro byabo muri icyo gihugu’’.ibyo bikaba byaratangajwe na Barbara Harvey, umuvugizi w’ibikorwa ku isi muri Canada.
Nubwo guverinoma y’abanya Canada ishishikariza inshuti zayo kwirinda ‘‘ingendo mu Burundi’’, ‘‘bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke, isubiranamo ry’abasivile n’ishimuta ryitwaje intwaro’’.
Yves Corriveau yagize ati ‘‘nta cyari kimpangayikishije’’, nta cyo nigeze mbona cyanteye ubwoba, ariko mu gihe nari kumwe na mugenzi wanjye wa Bujumbura yari kumfasha mpuye n’ikibazo’’ ariko Charles Makaza ati ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’.
‘‘nyuma yo gutsikamirwa gukomeye hariho gucecekeshwa, abari mu igihugu, baratotezwa, babonye uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi ishyano babonye’’.
Yongeyeho ko Imbonerakure, ijisho ry’urubyiruko ry’ishyaka riri ku butegetsi, umuryango w’abibumbye barwita inyeshyamba (milice) kuko baba barereta ku misozi, ngo bazanye ituze.
Corriveau, asubiza ibibazo by’abatavuga rumwe na Leta batuye mu mahanga b’Abarundi ati ‘‘iyo uhunze igihugu, hashobora kuba hari impamvu’’ ahamya ko ‘‘Abo bantu ntibavuga rumwe n’ubutegetsi ariko njye n’umuyobozi w’umujyi naje kureba’’.
Meya wa Bujumbura ntabwo yatowe, ahubwo yashyizweho na perezida, kuko itegeko ry’Abarundi riteganya ku miyoborere ya komini.