• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Ubwanditsi 04 Feb 2016 Mu Mahanga

Ahagana mu masaa saba nibwo Perezida Kagame yageze ku gicumbi cy’Intari I Remera mu Karere ka Gasabo aho yashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’igihugu ku nshuro ya 22, ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare, buri mwaka.

Ku igicumbi cy’Intwari hashyinguye Gen. Maj Fred Gisa Rwigema wayoboye bwa mbere urugamba rwa RPF, akaza kwicwa n’umwanzi tariki ya 2 Ukwakira 1990, Umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi, ( Uhagarariye abandi bose baguye kurugamba) .

Umwami Mutara III Rudahigwa, waguye i Bujumbura.

Rwagasana Michel ku wa 23 Ukuboza 1963, nibwo Rwagasana Michel wari mwene nyina wa Kayibanda Gregoire akaba yari Umunyamabanga Mukuru wa UNAR (Ishyaka ryitwaga iry’Umwami) na bagenzi be 27 bafatiwe i Kigali bajyanwa mu Ruhengeri muri Ecole de Police. Iryo joro baraye bakorerwa iyicarubozo. nyuma baricwa.

Uwilingiyimana Agathe,Mu 1992 ni bwo yinjiye mu ishyaka rya MDR, rimwe mu mashyaka ataravugaga rumwe na Leta. Hashize amezi ane gusa yabaye minisitiri w’ uburezi, ashyizweho na Dismas Nsengiyaremye, minisitiri w’ intebe wa mbere wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ( kuko yavaga muri MDR) yaje kwicwa mu ntangiriro ya Jenoside .

Niyitegeka Felicite ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934. Yari ubuheta mu muryango w’abana icumi. Niyitegeka Félicité yize amashuri abanza Astrida (Butare) mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu 1941 kugera mu 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu ishuri ry’abarimukazi (Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat, ku Gisenyi.

Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri “Centre Saint Pierre” ku Gisenyi.

Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Uyu muhango wo gushyira indabo kuri izi ntwari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu n’abahagarariwe ibihugu byabo mu Rwanda bari bahagarariwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, hanafatwa umwanya wo guha agaciro intwari zose zitangiye igihugu.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko insanganyamatsiko ya buri mwaka itoranywa hitawe ku kintu igihugu cyifuza gushyiramo ingufu.

Ati ‘‘Kuba intwari biharanirwa mu buzima bwa buri munsi. Kuba intwari bisaba gukora icyiza ukanga ikibi. Uyu munsi urugamba turwana ni urw’iterambere buri muntu wese agomba kugiramo uruhare, kimwe no kurinda ibyo twagezeho kugira ngo hatagira ubisenya.”

-1966.jpg

Ikimenyetso cy’ubutwari

-1967.jpg

Imva ya Fred Rwigema

Minisitiri Uwacu yavuze ko kuba intwari bishoboka n’iyo umuntu yaba akiriho nk’Abanyeshuri b’i Nyange, anavuga ko ubutwari budasaba urugamba rw’amasasu gusa, ahubwo ari ibintu biharanirwa binyuze mu bikorwa bizima, mu nzego zitandukanye.

Kugeza ubu haracyakorwa ubushakashatsi, harebwa niba nta bandi bantu bafite ibikorwa by’indashyikirwa, bashobora gushyirwa mu byiciro bitandukanye by’intwari z’igihugu.

Umwanditsi wacu

2016-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Ubwanditsi 29 Jan 2017
U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

Ubwanditsi 28 Sep 2016
Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza
Amakuru

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye
Mu Rwanda

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru