• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025   |   22 Sep 2025

  • Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira   |   22 Sep 2025

  • FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26   |   11 Sep 2025

  • Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri   |   10 Sep 2025

  • Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206   |   09 Sep 2025

  • Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana   |   09 Sep 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Editorial 11 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imirambo y’abantu batatu barimo n’umunya Sudani y’Epfo, yabonwe mu bice bitandukanye bya Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi ariko ababishe bakaba bataramenyekana.

Mu gitondo cyo ku wa 10 Gashyantare 2019, umurambo wa Sworo Patrick Samuel Gondo wari umukozi w’Umuryango IOM (The International Organization for Migration) w’imyaka 35 y’amavuko,  wasanzwe mu cyumba yararagamo, mu Majyepfo y’umujyi wa Bujumbura.

Ubugenzacyaga mu gihe bukiri mu iperereza, umurambo we wajyanwe mu buruhukiro by’ibitaro bya Kira (Hira Hospital). Polisi ikaba itangaza ko irimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yishe uyu munyamahanga, n’impamvu yaba ibyihishe inyuma.

Muri Carama, agace ko mu Majyaruguru ya Bujumbura, hagaragaye umutwe w’umugabo uri mu mazi hafi y’ahantu hubakagwa nkuko  SOS/Burundi dukesha iyi nkuru ibitangaza ko inzego z’umutekano zahageze,  by’urwiyerurutso  nazo zitangira gushakisha amakuru arebana n’uwo muntu.

Muri Komini Buterere, iherereye mu Majyaruguru ya Bujumbura naho habonwe umurambo w’umugore, usanganwa ibikomere mu ijosi  no ku ntoki. ariko umugabo bari kumwe kugera saa Cyenda z’ijoro  ngo akaba ariwe wacyetsweho kumugirira nabi.

Ishami rya BBC ryo muri Afurika  umwaka ushize ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 bivugwa ko ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016.

Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu ruherereye mu gace ka Kinindo, ku muhanda wa Ntwarante (Ave Ntwarante) gifite numero 76.

Abakwirakwizaga iyi video bakaba baravugaga ko ayo ashobora kuba ari amaraso aho bavugaga ko bavangamo Omo mu rwego rwo kujijisha.

Abantu bagiye bavuga ko iki gipangu kigaruriwe n’igipolisi kikaba gikoreshwa nka gereza y’ibanga y’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi (SNR) rutinyitse kubera ibikorwa rushinjwa.

Nyuma y’iyo video, kuwa 29 Ukuboza 2016, Guverinoma yahise ihakana aya makuru ivuga ko nta nzu n’imwe ikorerwamo iyicarubozo muri Kinanira, ivuga ko ibi ari ibinyoma ndetse igaragaza amafoto yita ko ari aya nyayo. Nyuma kandi yaho aya makuru atahuriwe ndetse agakorwamo Video na bbc, inzego z’iperereza mu Burundi zongeye guhakana aya makuru umwaka ushize , zihamya ko ayo maraso aray’ihene zabazwe k’umunsi w’abayisilamu.

BBC ivuga ko nyuma yo kumva aya makuru yatangiye gukurikiranira hafi iby’iyi nzu yibaza nyirayo, niba hari abantu bahiciwe ndetse yibaza niba koko ari inzu inzego z’ubutasi z’u Burundi zikoresha mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu iperereza ryayo, muri Mata BBC yaje kubona uwabaga muri iki gipangu witwa Prosper Kaze, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uri mu buhungiro kuva mu 2015.

Kaze yavuze ko iyi nzu koko ari iyabo yayikuriyemo adashobora kuyibeshyaho, ndetse akorera igishushanyo abanyamakuru bari mu iperereza kerekana ko azi uko iyi nzu iteye kuva hanze kugera imbere.

Kaze Prosper nyiri iyi nzu ikorerwamo ubwicanyi

Mu Ugushyingo 2015, hagaragaye amafoto y’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo imbunda, imyambaro na za bombe, bivugwa ko byafatiwe muri iki gipangu. Inzego z’umutekano zikaba zaratangaje ko zambuye iyi nzu inyeshyamba.

Iyi nzu ya Kaze rero yahise ijya mu maboko y’ubuyobozi kuva ubwo, maze nyuma y’umwaka umwe hatangira kugaragara imivu y’amaraso isohoka mu rupangu.

Bamwe mu batangabuhamya bavuganye n’iki kinyamakuru harimo uvuga ko azi iyi nzu ndetse n’ibyakorerwagamo. Yarahamagawe nawe yongera gushushanya imiterere y’iyi nzu bigaragaza ko koko ayizi.

Uyu bahaye izina rya Nathan ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko yari umurinzi w’uwitwa Alexis Ndayikengurukiye uzwi nka Ngoroka, uyu akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri SNR.

Uyu Ndayikengurukiye akaba ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi kugira inyubako z’ibanga akoreramo ibikorwa by’iyicarubozo hirya no hino mu gihugu.

Uyu mutangabuhamya yabwiye BBC ko ubusanzwe uyu Ndayikengurukiye atica ahubwo atanga itegeko ugakora ibyo agusabye gukora. Yakomeje asobanura ibyaberaga muri buri cyumba kigize iyi nzu yacungwaga na Ndayikengurukiye aho ngo mu cyumba habaga hafungiye abantu bagera muri 20 akaba yarumvaga baboroga barimo gukorerwa iyicarubozo.

BBC kandi yavuganye n’uwo yise Pierre wabashije gutoroka muri iyi nzu uvuga ko ubwo yari arimo yumvaga yaramaze gupfa. Yasobanuye uko byagendaga, ukuntu iyo babaga bashaka kubaza umuntu bamujyanaga mu ruganiriro bakamuhata ibibazo utasubiza ibyo bashaka bagakubitwa itsinga z’amashanyarazi.

Uyu yavuze ukuntu mu kwa 12/ 2016 hari abantu babiri bari bafungiye aha bagize batya bagatoroka ariko bagafatwa batararenga umutaru bikabaviramo kwicwa.

Nyuma ngo yumvise Ngoroka agira ati: “Muzane imifuka mushyiremo izi mbwa mupakire mu modoka.”

Pierre akavuga ko yumva hari abandi bantu bari baragiye bicirwa muri iyi nzu kuko ngo iyo mifuka yabaga ari iyo gupakiramo imirambo. Uyu nubwo avuga ko nta byo yabonye n’amaso ye muri ibi, ariko ngo yumvaga urusaku n’umuborogo aho yari afungiye.

Ubu bwicanyi ariko wa murinzi bise Nathan we yaje kubwibonera n’amaso ye. Yavuze ko abagabo batatu barebare bazanywe mu nzu, umwe muri bo abyibushye by’umwihariko, ndetse yerekana icyumba bashyizwemo.Ngo mu ijoro ryakurikiye, umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi yaraje abasohora muri iki cyumba abajyana mu ruganiriro aho Ngoroka (Ndayikengurukiye)yari ari. Ako kanya, umwe muri aba bagabo batatu ngo yahise agerageza gucika arasohoka ariko afatirwa hafi y’irembo ahita yicirwa aho, bapakira umurambo mu modoka, naho babandi babiri basigaye mu nzu bacibwa imitwe.

Imirambo ngo yahise ishyirwa mu mifuka ipakirwa mu modoka ivanwaho, ariko amaraso y’abishwe aguma aho biciwe kandi ari menshi agomba guhanagurwa.

BBC ikavuga ko bishoboka hafi 100% ko amaraso yagaragaye asohoka muri iki gipangu video igakwirakwizwa hose ashobora kuba ari ay’aba bagabo batatu bishwe harimo abaciwe imitwe.

BBC ikomeza ivuga ko yaje no kubona uwari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi wo hasi nawe waje guhunga mu 2016, aho yemeje ko bishe abantu mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu 2015 yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza kandi ngo ibikorwa byo guhiga abigaragambyaga byakorerwaga ahanini mu bice bituwe cyane n’Abatutsi.

Uyu yavuze ko mu by’ukuri n’abantu bitabiriye iriya myigaragambyo benshi bari Abahutu aho kuba Abatutsi kandi ngo abo bishe babaga aria bantu batuye ahantu haba Abahutu bacye cyane.

Ati: “Mbere yo kudutegeka kwica babanzaga kutubwira ngo Abatutsi ntibashaka y’uko tuyobora. Ariko nyuma twaje kubona ko batubeshye.”

Uyu mugabo bise John yakomeje avuga ko ibi bikorwa byategurwaga mu ibanga rizwi n’abayobozi bakuru gusa ariko bahaga raporo Perezida Nkurunziza.

Nubwo ngo imyigaragambyo yarangiye mu mihanda ya Bujumbura, undi mu bahoze mu buyobozi avuga ko kwaba ari ukwibeshya uvuze ko igihugu kuri ubu gitekanye.

Uyu yavuze ko igihe nk’iki ari cyo cyiza ku butegetsi bw’u Burundi cyo gukomeza ubwicanyi hatagize umenya ibyabaye.

Uyu bahaye izina rya Martin wahunze mu mwaka wa 2018 kubera gutinya kugirirwa nabi, yavuze ko hari urutonde rurerure rw’abantu bagomba kwicwa. Hari urutonde rw’abasilikare bakuru, abapolisi n’abakozi bal eta nabo bagomba kwicwa kuko badashyigikira ishyaka riri ku butegetsi bihagije cyangwa bakekwaho gukorana n’abarwanya ubutegetsi.

2019-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Editorial 23 Aug 2023
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Editorial 13 Jun 2019
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali
UBUKERARUGENDO

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Editorial 21 Mar 2019
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we
Mu Rwanda

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Editorial 19 Apr 2017
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.
Mu Mahanga

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru