Harabura amasaha make ngo Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu abe yasesekaye mu Rwanda, nyuma y’ imyaka isaga 10 mu Bufaransa.
Benshi mubanyarwanda bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo.
Ubwo yatangazaga ko agiye kugaruka mu Rwanda, mu cyumweru gishize, Padiri Nahimana yeruye ko umwambaro w’ubupadiri no gutura umugati na divayi kuri alitari ntagatifu yabishyize ku ruhande, yinjira muri politiki arwanya ubutegetsi.
Ati “Ubupadiri ntabwo ari uburoko, ubupadiri ntabwo ari gereza. Ubupadiri ni isakaramentu abakirisitu gatolika bamwe na bamwe bashobora guhabwa kugira ngo bafashe abakirisitu mu byerekeye iyobokamana.”
Mbere yo kwinjira muri politiki, Padiri Thomas yabanje guhagarika ibyo gutanga ubutumwa muri Paruwasi, gusa ntiyigeze ava mu bupadiri nyir’izina. Yagize ati “Ndacyari umupadiri, nimbuvamo nzababwira.’’
Mu 2005 nibwo Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki. Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga.
Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuwa 28 Mutarama 2013 Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.
Hari aho Nahimana asobanya indimi
Hari abashimangiye ko imvugo ariyo ngiro, ariko bibaye ukuri ku bantu bose, imvugo za Padiri Nahimana aganira n’ibitangazamakuru ndetse n’ibinyura kuri ‘le Prophète’ bishobora kutamushyira ku rwego rw’abemerewe guhatanira kwicara muri Village Urugwiro.
Avuga indimi ebyiri kuri ‘Jenoside’ yo mu 1994 abicishije mu cyo yise ‘kwibuka bose’, ndetse gahunda yo Kwibuka yayise “intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse ngo ikwiye kwamaganwa.”
Hari byinshi ahakana ugereranyijwe n’amateka yemerwa kandi yigishwa, nk’aho avuga ko intambara yo kubohora igihugu yatewe n’inyota ‘y’ubutegetsi’ ndetse ngo “iyo inkotanyi ziza gutsindwa, ikibazo cya Jenoside ntikiba kivugwa.”
Nyamara ibi binyuranye n’ukuri Abanyarwanda bazi, harebwe igihe abatutsi batangiriye gutotezwa ndetse bagahunga kubera ubuyobozi bubi, mu gihe hari abagiye bajyanwa mu bice nka za Bugesera bakicwa na Tse Tse, kandi icyo gihe ni mbere ya 1990.
Mu magambo ye yarivugiye ati “Mbere babanje kuvuga ko ari Itsembabwoko n’itsembatsemba, niryo ryari ijambo ry’Ikinyarwanda, kugira ngo abantu bose babiguyemo bavugwe. Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa.”
Padiri Nahimana Thomas amaze imyaka 11 adakandagira mu Rwanda