Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Burera, Iyakaremye Jeannette yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.
Ubu butumwa yabutanze mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranye n’abashinzwe irangamimerere, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mirenge ya Bungwe, Cyanika, Kivuye, Butaro, Kinyababa, Kagogo, Kinoni na Rugarama.
Iyo nama yitabiriwe kandi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza, akaba mu butumwa bwe yarasabye abo bayobozi kujya basobanurira abo bayobora ko kutandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere; cyangwa gutinda kubikora, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri no kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo cyangwa kwidagadura ari ukumuvutsa uburenganzira, kandi ko ari ibyaha bihanwa mu Rwanda.
Yagize ati:”Hari abavana abana babo cyangwa abo barerera mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga cyangwa gucuruza, abandi babakoresha mu bucukuzi bw’amabuye yo kubakisha. Murasabwa guca burundu ibyo bikorwa; ndetse n’ibindi binyuranije n’uburenganzira bwabo.”
Iyakaremye yababwiye kandi ati:”Mujye musobanurira abo muyobora ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumurera neza ari ukurerera igihugu kubera ko bituma bavamo abaturage beza bagiteza imbere; kandi na bo batisize. Umwana agomba rero kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”
Mu ijambo rye, AIP Nshimiyumukiza yabwiye abo bayobozi ko guhohotera umwana harimo kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumucuruza (icuruzwa ry’abantu), kumushimuta, no kumusambanya.
Yabasabye kujya bakangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda amakimbirane kuko ari mu bituma abana bahunga iwabo; aho bamwe bava mu ishuri bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibinyuranije n’amategeko nko kwishora mu biyobyabwenge.
AIP Nshimiyumukiza yababwiye kandi ati:”Mujye mubakangurira kudahishira bene iryo hohoterwa; ahubwo batange amakuru y’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya. Ntimukabure kandi kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge mubabwira ko bitera ababinyoye guhohotera abana babasambanya, kubakubira, n’ibindi byaha.”
Yabibukije ko amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana atangwa kuri Sitasiyo ya Polisi, cyangwa uyafite agahamagara nomero za telefone zitishyurwa 116 na 3029 (Isange One Stop Center).
RNP