Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Rurembo habonetse umurambo w’umusore ufite imyaka 22 witwa Biramahire Augustin wishwe ateraguwe ibyuma umubiri wose.
Abaturage babonye uwo murambo bavuga ko nyakwigendera n’abandi basore benshi bo mu kigero cye bari biriwe basangira inzoga aho ngo basengerwaga na mugenzi wabo usanzwe ufite akazi muri Uganda wari watashye aje kubasura, gusa ngo bigeze mu ma saa mbili abo bose bose barashwanye batangira gutongana.
Umwe mu baturage wari mu kabari kamwe na nyakwigendera yagize ati “Bitangira wabonaga bishimye, Biramahire[nyakwigendera] yasangiraga n’inshuti ze ariko basengerwaga n’undi musore wari uvuye mu Bugande…bigeze saa mbili bashwanye, Biramahire aritahira ariko twatunguwe no kumubona mu ma saa tatu yapfuye; bari bamujombaguye ibyuma hose.”
IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara, yahamirije izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru iby’urwo rupfu, akaba yemeza ko iperereza ry’ibanze polisi yakoze ryanzuye ko Biramahire yishwe.
Yagize ati “Uwo muturage bigaragara ko yishwe…ucyekwa yitwa Dukundane Emile yari yaragiye gupagasa mu Bugande, noneho ejo yaraje ashaka kugira ngo asabane n’abaturanyi be; ubwo rero baje gutonganira mu kabari baza no gutaha batongana, umwe muri bagenzi ba nyakwigendera yari afite icyuma, Dukundane ni we wahanganye na nyakwigendera afatanyije na bagenzi be.”
Akomeza agira ati “Ubwo rero yaje kumutera icyuma yahawe n’umwe muri abo basore ahita agwa aho, bose bariruka baramusiga yapfuye, ariko ubwo inzego za polisi n’abaturage baje gukurikirana hanyuma abo basore barafatwa.”
IP Gasasira avuga ko abacyekwa kuba bagize uruhare mu rupfu rwa Biramahire ari abasore batatu, magingo aya “bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga (iri mu Karere ka Burera) mu gihe iperereza rigikomeje ngo hacukumburwe impamvu nyakuri yatumye aba basore bica mugenzi wabo.”
Basangiranga inzoga zitemewe…
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo mu gihe polisi yakoraga iperereza ahabereye icyaha yaje gusanga abacyekwaho gukora buriya bwicanyi banywaga inzoga bita ‘Blue Skys’ zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Ati “Abo basore babasanganye za blue skys; kwa kundi abaturage bagaragaza ko bari kunywa urwagwa n’izindi nzoga zemewe ariko binywera kanyanga n’ibindi biyobwabwenge (…) abo rero nabo baje kubasangana ziriya nzoga za blue skys; uzi rero ko ziriya nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwengee kubera ko iyo bazinyoye akenshi ubwenge bwabo burayoba.”
IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara(Ifoto/RNP)
Ahereye ku migendekere ya buriya bwicanyi, IP Gasasira ahamagarira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge banatanga amakuru ku kintu cyose babona cyabahungabanyiriza umutekano aho batuye.
Ubwicanyi ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, uwo gihamye ahanishwa igifungo cya burundu.