Mu cyaro cya Gashimbiri –Nyamabere muri komini ya Mpanda mu ntara ya Bubanza nibwo Nyandwi Elias umukuru w’imbonerakure mu gace ka nyamabere yacukuye imva yo guhambamo abana babiri biga mu mashuri abanza bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko abashinja ko bamwibiye ibigori .
Amakuru dukesha Ijwi ry’amarika avuga ko imana yakinze akaboko ku bw’amahirwe hagatunguka umuyobozi w’umuryango utabara imbabare (croix rouge) muri ako gace ariko aburizamo uwo mugambi ubwo yacaga kuri urwo rugo akumva imiborogo yabo bana agahita ajyayo ,dore ko ngo yari yabahambirije imigozi ivuye mu nzitiramubu bagasanga yatangiye kubataba .
Ababyeyi n’abaturage bo muri ako gace batangarije ijwi ry’amerika ko bababajwe n’ibara yakoze kuri aba bana bavuga ko ari akarengane ,n’umubabaro ku babyeyi bariho babyara.
Egide Bigirimana umwe muri abo bana barokotse iryo yica rubozo avuga ko Nyandwi yabanje kubahambiriza imigozi y’inzitiramubu abashyira mu mva atangira kubataba.
Nsabyimana Theresphore umuyobozi wa Nyamabere avuga ko Nyandwi agomba gukurikiranwa agashyikirizwa amategeko ko ari uguhesha isura mbi Leta y’uburundi dore ko ari n’umuyobozi w’imbonerakure muri Nyamabere akaba yarakoze ibi yitwaje ko ari umuyobozi ibi bitemerwa n’amategeko y’uburundi kandi bidashimishije abarundi.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu Nyandwi yahise acika inzego z’umutekano zikaba ziri kumukurikirana ngo ashyikirizwe ubutabera aryozwe iyica rubozo yakoreye abo bana kandi ashimangira ko atazongera kuyobora imbonerakure kuko yatanze urugero rubi ku benegihugu .
Aba bana bahambwe baje bakurikira abafatiwe mu mirima w’ibigori mu gihe cyashije mu ntara ya Gitega bagacibwa ibiganga , abashinzwe uburenganzira bw’umwana mu gihugu cy’Uburudi baramaganira kure iri hohoterwa rikomeje gukorerwa abana ko niba aba bana bafatiwe mu mirima yabo cyane cyane kubera inzara yugarije u Burundi ko batakagombye kubahana by’iyicarubozo ko umwana ari uw’Igihugu.