• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Agathon Rwasa araburira Abarundi bazatora ‘Yego’ mu matora ya kamarampaka

Burundi: Agathon Rwasa araburira Abarundi bazatora ‘Yego’ mu matora ya kamarampaka

Editorial 10 May 2018 POLITIKI

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Agathon Rwasa, yaburiye bamwe mu barundi bashobora kuzatora ‘Yego’ mu matora ya Kamarampaka, ko nyuma bashobora kuzicuza.

Ibi yabitangarije mu ntara ya Makamba, aho yari mu bukangurambaga, busaba Abarundi kuzatora OYA, kugira ngo Itegeko Nshinga ridahindurwa, akabatangariza ko riramutse rihinduwe zaba ari ingaruka zikomeye ku benegihugu.

Agathon Rwasa avuga ko Leta iriho yagize ubwiru ingingo zahinduka mu Itegeko Nshinga ribaye rihinduwe, ati “mumbwire mwese uwaba yaba yarigeze kubona iki gitabo, nta n’umwe ukizi none ngo nimwe mwabisabye, na njye ubwanjye nakibonye ku itariki 30 z’ukwezi kwa kane, njye ndibaza kuri iki kintu bagize ibanga, aho babiteguriye ntaho tuzi,…”.

Agathon yasabye abari aho gukangurira n’abandi ko muri iki gihe u Burundi ngo bwugarijwe n’inzara n’ubukene, guhindura itegeko Nshinga atari cyo cyari gikenewe mbere y’ibindi.

Ati “ ntabwo amategeko abiri abana mu gihugu, uko amategeko yubakwa, itegeko rishya rikuraho iryari risanzwe,… ikintu rero bahita bakora ni ukuvanaho inzeho zose zihari, igihugu cyafatwa nk’ikiri mu ntambara, ni ukuvuga rero ko Itegeko Nshinga twashyizeho i Arusha, ryaba rikuweho”.

Ndayimpenda Evariste, umuyobozi mu ishyaka Amizero y’Abarundi, Agathon Rwasa abereye perezida, na we yatangarije abatuye i Makamba ko gutora YEGO, ari ugushyira igihugu mu kaga, ko nyuma habaho ukwicuza.

Ati “reka mbabwire akantu gatoya, impamvu tugaruka kubabwira kudatora yego, ni uko ejo mwazicuza”.

Akomeza avuga ko mu gihe bahitamo ko rihindurwa, ko hari inzego zimwe na zimwe zajya mu maboko y’umuntu umwe atavuze, atanga urugero rw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, ati “ni rumwe mu zigize umutekano w’igihugu cy’u Burundi, ariko mwibeshye mugatora Yego, ibikorwa by’iperereza ntimuzongera kumenya aho bikorera, ibyo bikora, uburyo bikorwa,… icyo gihe byaba biri mu maboko y’umuntu umwe”.

Amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuba ku wa 17 Gicurasi 2018.

2018-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

Editorial 11 Dec 2018
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Editorial 07 Oct 2019
Save: ishyaka Green Party  ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Editorial 23 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Editorial 02 Aug 2018
AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie
Amakuru

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Editorial 03 May 2021
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu
Amakuru

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru