Mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka ngo mu Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu uzasimbura Perezida Nkurunziza, mu gihe koko yaba atongeye kwiyamamaza nk’uko yabisezeranyije, hari bamwe mu bayobozi mu ishyaka CNDD-FDD bakekwaho kumusimbura tugiye kubagezaho, ariko bafite inenge bamwe basanga zituma badakwiye kuvamo umukuru w’igihugu nk’uko abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi babyemeza.
Nyabenda Pascal
Uyu ni Perezida w’Inteko shinga Amategeko ndetse akaba na Perezida w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2012. Avugwaho kuba ari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi muri Bubanza, na disikuru zihembera ubwicanyi zishishikariza imbonerakure kwica, kuba yaranyereje amafaranga yagombaga kugurwamo moto zo guha abakuriye ishyaka CNDD-FDD mu makomini atandakanye, no kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Nyabenda kuri ubu ntari ku rutonde rw’abakandida ba CNDD-FDD ku myanya y’abadepite n’abasenateri mu matora yo mu 2020 ari naho bamwe bahera bakeka ko yaba yihishe inyuma, ateganya kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ari ku rutonde kandi rukiriho n’ubu rw’abantu bari bitandukanyije n’ubutegetsi mu 2015.
Avugwaho kuba umuyobozi w’agatsiko k’abahezanguni b’abanyabubanza bagirana ibiganiro mu ibanga bashaka kwitandukanya na Perezida Nkurunziza.
Avugwaho kuba yaragiye agurisha imyanya yo mu nzego zo hejuru n’imyanya y’ingenzi nka Perezida wa CNDD-FDD, akavugwaho ibikorwa byinshi bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu no kuba yaragurishije amabanga menshi y’igihugu muri Canada, Australia na Malawi ndetse ngo yiteguye no gushyikiriza Nkurunziza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha igihe yaba atakiri k’ubutegetsi. Usibye ibi, ngo Nyabenda nta nubwo akunzwe mu ishyaka.
Évariste Ndayishimiye
Uyu kuri ubu ni Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD akaba yarazamukiye mu nyeshyamba akaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Uyu azwiho gukunda agatama ku buryo anywa ntabashe no kwishyura ba guverineri akaba ari bo basigara bishyura fagitire ze yagiye.
Avugwaho kandi kuba yaratumye imishinga myinshi y’imiryango itegamiye kuri leta yaragiye ipfa kubera kwanga kumwereka umugabane we.
Nk’umuyobozi wa cabinet ya gisirikare y’umukuru w’igihugu, ngo yagiye yiyegereza abantu bafite agatubutse abasha gukuramo icya cumi, cyane cyane mu banyemari bo mu bwoko bw’Abatutsi. Nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SOBUGEA, hazahora hibukwa imicungire mibi y’umutungo yamuranze, kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, kunyereza imisoro cyangwa imisoro yagiye inyerezwa n’abantu begereye ubutegetsi.
Nk’umuyobozi wa cabinet ya gisivili, uyu ngo yakoze ibindi byose usibye akazi ke kandi ngo yakoreraga byinshi inyuma y’umugongo w’umukuru w’igihugu.
Nyuma yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD rero ngo nibwo Evariste Ndayishimiye yagaragaje isura ye ya nyayo. Usibye kuba yarabyuririyeho mu kwikungahaza akagera ku rwego rw’agatsiko k’abajenerali bakikije perezida Nkurunziza, yagiye arangwa n’ibikorwa bigayitse birimo kugurisha imyanya y’akazi, kwivanga mu masoko ya leta, gutegeka ubucamanza uko bufata ibyemezo, guhohotera, gusahura, kwica abo batavuga rumwe cyangwa abatayoboka CNDD-FDD.
Bivugwa ko yari afite icyumba gikorerwamo iyicarubozo na kasho ku cyicaro cya CNDD-FDD, ndetse ngo n’aho atuye hakaba hari ibyumba nk’ibi. Igikorwa aherutse gukora cyo kwibasira Kiliziya Gaturika akayikoza isoni ayishinja ibinyoma, kiri mu byatumye ngo atakarizwa icyizere ku rugero rwa 60% by’abatora.
Ni umuntu ukunze kurangwa n’uburakari bukabije, gukora atabanje gutekereza no kutigirira icyizere. Avugwaho kandi kuba akunze kuba yarakariye sebuja kandi ngo imbwa yarakaye ishobora gukora icyo ari cyo cyose.
Révérien Ndikuriyo
Uyu kuri ubu niwe Perezida wa Sena akaba yarahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD. Ni umugabo ngo urangwa no guhubuka, kutagira umutimanama, wamunzwe na ruswa. Azwiho kuba umwicanyi wo ku rwego rwo hejuru kandi akabyiyemerera ku mugaragaro.
Azwiho intero yazanye agira ati: “Kora” n’ibyo aherutse gutangaza yemera ko yatanze miliyoni 5 ngo bamwicire umuntu. Ngo ni impuguke mu kuvuga imbwirwaruhame zibiba urwango no gukangurira rubanda gukorera jenoside ku batutsi, ariko ngo aniyumva nk’uzasimbura Nkurunziza. [ VIDEO ]
Ikintu ariko abantu batazi n’uko yigeze gufatanwa uburozi yagombaga gukoresha mu kwivugana abarwanyi ba CNDD-FDD ubwo bari bakiri mu ishyamba, ndetse no kuba yarateganyaga kuroga perezida mu 2014. Azwiho kandi kunyereza umutungo wa rubanda ndetse n’uwa FIFA.
Akiri Guverineri wa Makamba kandi ngo yibye imitungo y’impunzi ayigurisha abatangaga agatubutse. Uyu mugabo udakunzwe kandi, ngo yimuye icyicaro cya Sena akijyana muri Gitega kugirango abashe gukurikirana uruganda rwe rupfunyika amazi yo kunywa. Ni uruganda avugwaho gushinga yifashishije umutungo wa leta kandi agakoresha abakozi ba leta barimo abapolisi.
Uyu mugabo bivugwa ko adafite ubwenge buhambaye, avugwaho kuba yarivanze mu kazi ka Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’indi mitungo, CNTB, ngo itazakora ku nyungu z’inshuti ze z’i Bururi kuko nawe ari ho akomoka muri Komini Songa.
Abasesenguzi bati : “Uyu ngo yaba ibindibyose usibye kuba perezida “.