• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Editorial 17 Apr 2018 POLITIKI

Bamwe mu banyapolitiki n’abahagarariye imiryango ya Politiki, bandikiye Perezida Kagame nk’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bamusaba gukoresha ububasha afite, agahagarika umushinga Leta y’u Burundi ifite wo guhindura Itegeko Nshinga.

Ni urwandiko rwateweho umukono n’Umunyapolitiki, Nestor Girukwishaka, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka FNL/Amizero mu izina ry’umuyobozi mukuru Agathon Rwasa, umuyobozi wungirije mu Ishyaka FRODEBU, Leonce Ngendakumana ndetse n’umuyobozi wa UPRONA, Evariste Ngayimpenda.

Muri iri tangazo igihe/Burundi gifitite kopie, ngo aba banyapolitiki bamenyesha ko mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryahindurwa, amasezerano y’amahoro no guhagarika intambara yashyizweho umukono mu 2015 i Arusha, ngo yaba azimanganyijwe.

Aba banyapolitiki bagaragaza impungenge bafite ko mu gihe ryaba rihinduwe, abafite imyanya mike muri politiki batazongera kugira ijambo mu ruhando rwa politiki, ndetse ko hari na byinshi biteye inkeke byasubiza Abarundi mu icuraburindi, mu gihe amasezerano yo guhagarika intambara yaba asenywe.

Uru rwandiko banarugeneye abandi bayobozi nka Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni uhagarariye ibiganiro bihuza Abarundi, Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Perezida wa Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo,…

Perezida Kagame yandikiwe urwo rwandiko asabwa kwinjira mu kibazo cy’u Burundi nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe umubano w’u Rwanda utifashe neza, aho Leta yahereye mu 2015 ivuga ko u Rwanda rugira uruhare mu kubuhungabanyiriza umutekano, guha ubuhungiro abashatse guhirika ubutegetsi buriho ndetse no gutoza gisirikare abashaka kubutera.

Ku ruhande rw’u Rwanda, bakaba baragiye bahakana bivuye inyuma ibyo u Burundi barushinja, ko nta nyungu n’imwe rwakura mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, igihugu cy’igituranyi gifite byinshi gisangiye n’u Rwanda.

Amatora ya kamarampaka mu Burundi ateganyijwe kuba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi 2018, bamwe mu banyapolitiki bakaba baragiye bagaragaza impungenge ko igihe ryaba rihinduwe ryaha amahirwe Perezida Nkurunziza w’ishyaka CNDD FDD kwiyongeza izindi manda kugera mu 2034 cyangwa akaba yayobora ubuzima bwe bwose.

Nk’uko RFI ibitangaza, ngo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe na Loni, bandikiye Leta y’u Burundi bayisaba kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi, ishinjwa kwanga kwitabira.

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Editorial 21 Jun 2019
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018
Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo
INKURU NYAMUKURU

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Editorial 30 Sep 2018
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?
Amakuru

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024
Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda
IMIKINO

Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda

Editorial 28 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru