• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Editorial 03 Sep 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imirambo 14 yatoraguwe kuva ku wa 13 Kanama 2019, muri Komini Bukinanyana na Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi.

Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekanye imyirondoro y’aba bantu bishwe mu buryo butandukanye.

Umurambo uherutse kubonwa ni uw’umugabo witwa Samuel Bapfekurera. Wabonwe ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, ku musozi wa Ruseseka, Zone Buhoro, Muri Komini Mabayi.

Indi mirambo itanu ngo yabonwe ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, ku musozi wa Ndemera zone ya Bumba, Komini ya Bukinanyana. Yabonwe n’abari baremye isoko rya Ndora.

Abagize icyo bavuga kuri iyi mirambo, bakeka ko ari iyabatavuga rumwe na perezida Nkurunziza cyangwa  yaba ari iy’abacukura amabuye y’agaciro (Zahabu). Baje kumenyakana ko bakomoka ku musozi wa Bukinanyana na Mabayi.

Aba baturage babwiye itangazamakuru ko umuyobozi wa Zone Bumba yahise atanga itegeko ryo gushyingura iyo murambo.

Ku wa 13 Kanama, indi mirambo ibiri yabonwe ku musozi wa Sehe.  Kuri uyu munsi kandi undi murambo wari waratangiye kwangirika wabonwe ku musozi wa Masango zone ya Masango.

Ku wa  17 Kanama, umurambo w’umuntu umwe wabonwe ku musozi wa Kibaya, zone ya Ndora.

Nyuma y’iminsi itanu, indi mirambo 4, yabonywe ku musozi wa Gafumbegeti, zone ya Butahana, Komini ya Mabayi. Yari iri ahatandukanye mu ishyamba kimeza rya Kibira.

Abaturage bagize icyo bayivugaho bati : “Ntabwo byumvikana uburyo ubu bwicanyi bwakozwe mu gihe abasirikare baba bazenguruka iri shyamba rya Kibira bacunze umutekano”.

Ubuyobozi bwemeza ko iyi mirambo yabonwe, bugasobanura ko bwasabye ko ishyingurwa hirindwa ko yagira abantu cyangwa ibidukijije ihumanya, gusa ngo iperereza rikaba rikomeje.

2019-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Editorial 07 Sep 2019
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Editorial 28 Jun 2019
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019
IMIKINO

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Editorial 13 Aug 2018
Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”
Mu Mahanga

Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”

Editorial 15 Dec 2016
Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Editorial 14 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru