• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

Editorial 13 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda biravugwa ko bari ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza w’u Burundi, ndetse no mu gisirikare cy’icyo gihugu.

FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000. Ishinjwa kuba igizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukayishinja gukomeza gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Guhera mu 2015 amakuru yagiye atangwa avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bakorana na Leta y’u Burundi ariko icyo gihugu kikabihakana.

Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru La Libre Belgique cyo kuwa 16 Mata 2019, igaragaza ko mu barinda Perezida Nkurunziza no mu gisirikare harimo abarwanyi ba FDLR.

Umuyobozi wa Radio Télé-Renaissance, Innocent Muhozi wahungiye mu Rwanda, yabwiye La Libre Belgique ko Perezida Nkurunziza afitiye ubwoba bwinshi abaturage basaga ibihumbi 500 bahunze igihugu kuva mu 2015 kandi biganjemo abasirikare n’abanyapolitiki bakomeye.

Yavuze ko kubera iyo mpamvu agerageza gukora uko ashoboye akinjiza mu gisirikare cye abahoze muri FDLR ngo bazamurwaneho igihe yaba atewe n’abo baturage yohereje mu buhungiro.

Umwanditsi Mukuru wa Radio Inzamba, Hatungimana Désire yemeje ko bafite amakuru yizewe y’uko mu gisirikare cya Nkurunziza harimo abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati “Ntabwo bikiri ibanga. Ubutegetsi bwa Bujumbura bufite abarwanyi ba FDLR no mu bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Radio Inzamba yatangaje ko muri batayo eshatu za gisirikare zoherejwe mu ntara ya Cibitoke ahitwa Mabayi, abasirikare bazigize barimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rw’Imbonerakure ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Muhozi avuga ko Nkurunziza atizera neza igisirikare cye ariyo mpamvu agenda ashakisha abandi bo kwishingikiriza igihe yaba atewe.

Yavuze ko Perezida Nkurunziza ari umuntu uhorana ubwoba n’inzozi mbi, ko isaha n’isaha abo yohereje mu buhungiro bagaruka kumukura ku butegetsi.

Amakuru y’inyeshyamba za FDLR mu gisirikare cy’u Burundi si ubwa mbere yemejwe n’abazi neza imikorere y’icyo gihugu.

Muri Mutarama umwaka ushize, umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida Nkurunziza yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR.

Inkuru bifitanye isano:

Uwahoze Ari Maneko Mu Gisirikare Cy’u Burundi Aragaragaza Ko Mu Barinda Nkurunziza Harimo Abo Muri FDLR

Uwo mugabo uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Yavuze ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015. Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Raporo ya Loni iheruka ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko u Burundi bukomeje gukorana imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda.

Raporo igaragaza ko mu Burundi ariho haturuka intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose byifashishwa n’umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, n’abawinjiramo bakaba banyura muri icyo gihugu.

Col.Moise wahoze ari Lieutona mu gisirikare cya kera akaba aba muri Hoteli yitwa kwa Munyarwanda muri komine ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, akaba yaranashinzwe kwakira abashyashya binjira banyuze muri Komine Bukinanyana, agendera mu modoka ya Komiseri w’igipolisi anayobora intara ya Cibitoke.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu Col.Moise, ari we wari uyoboye igitero cyagabwe mu gihugu cy’uRwanda ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa.

Ikindi gitero ni icyagabwe  mu Murenge wa Nyabimata mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 bishe Abaturage baranabasahura ndetse bateye no kubiro by’Umurenge, bakomeretsa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye. Iki gitero cyigambwe na FLN ya Sankara.

Reverien Barazikama, umunyamakuru wakurikiranye iyi nkuru akanayitangaza ku rubuga rwa Youtube, avuga amazina y’abo bicanyi n’uko baje kugera ku mugambi mubi wo guhitana abantu I Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda.

Barazikama avuga ko benshi muri bo bahoze mu gisirikare cy’uRwanda mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’ urwanda Juvenal

Habyalimana, bakaba barahoze mu Burundi kuva kera bakorana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, bamwe muri bo bakaba barahinduye amazina, abandi bagasigarana rimwe mu yo bahoze bitwa kugira ngo babashe kubona amakarita ndangamuntu y’u Burundi nk’uko byavuzwe n’uwahoze ari mu nkambi irinda inzego yitwaga BSPI akaba yaranahoze mu barindaga General Adolf Nshimirimana.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko hari n’abagumanye amazina yabo barimo Alphonse KAYINAMURA [ uvuka mu Gatsata mu mujyi wa Kigali] wahoze ahagarariye amakuru kuri Radiyo Mille coillines mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyalimana, akaba muri iyi minsi akora kuri Televiziyo Rema y’abategetsi b’umutwe w’abarwanyi CNDD-FDD, akaba ari na we ubahagarariye, asanzwe anafite ijambo mu biro kwa Nkurunziza.

2019-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Editorial 27 May 2019
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Editorial 23 Dec 2019
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi
ITOHOZA

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

Editorial 10 Mar 2017
CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Apr 2018
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Editorial 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru