Igipolisi cy’u Burundi gitangaza ko abantu 8 ari bo bamaze kumenyekana bapfuye nyuma y’igitero cyagabwe muri Komini ya Gatara.
Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, abakigabye bakaba bateye gerenade mu kabari kanyweragamo abantu benshi, 8 nibo bamaze gupfa abandi 50 bakomeretse.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye aremeza aya makuru, akavuga ko mu bantu 50 bakomeretse harimo 10 bameze nabi ku buryo barimo kwitabwaho by’umwihariko mu bitaro bya Gahombo, Musema,…
Akomeza avuga ko iki gikorwa ari icy’iterabwoba, ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane uwabikoze.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w’igihugu, Petero Nkurunziza yagaye icyo gitero ndetse anihanganisha ababuze ababo n’abakomeretse, ati “Twihanganishije imiryango yabuze ababo mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Gatara mu ntara ya Kayanza, ababikoze bazabihanirwa ntakabuza”.