Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umuyobozi wa FOCODE, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko René Pacifique Ntwari yabyirukiye muri komini Busoni yo mu Ntara ya Kirundo, mu mwaka wa 2013, aza kujya mu Rwanda gushakayo akazi, by’umwihariko na we ahungana n’abandi Barundi bahungiye mu Rwanda kubera imvururu zakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza mu 2015.
Yakomeje avuga ko uyu musore yizeye ubutumwa bw’abayobozi b’u Burundi, bwakanguriraga impunzi gutaha ko amahoro n’umutekano byagarutse mu gihugu, atashye ngo ahita afatwa n’imbonerakure.
Ati “Mu kugaruka kwe yizeraga ubutumwa bw’abayobozi bavugaga amahoro, yishwe atewe ibyuma….”.
Akomeza avuga ko akigera ku butaka bw’u Burundi, ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, aciye ku mupaka w’u Rwanda, yabashije gutangaza ko yaguye mu mutego w’Imbonerakure, ku wa mbere (25/02/2018) umurambo we wabonwe hamwe n’uwundi muntu bakaswe ijosi”.
Inzego z’umutekano zikaba zitaragira icyo zitangaza ku rupfu rw’uyu musore.
Urupfu rw’yu musore rugaragaza ko ibyo abayobozi b’u Burundi batangaza ari ibinyoma ko amahoro n’umutekano ari nta makemwa nyuma y’imvururu zavutse mu 2015.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yo ihora igaragariza leta n’amahanga ko nta mutekano uri mu gihugu, urugero nuko abantu basaga 500 bishwe umwaka ushize, abandi barafatwa barafungwa.
niyogihozo
Umuvumo umuvumo ku bambura ubuzima abato nk’aba!!! Muvumwe muvumwe mwa nkozi z’ibibi mwe. Mana nawe ubyumve bavumweeeeeeeee ingoma igihumbi.