Imfungwa 178 zari zarakatiwe n’inkiko zarekuwe muri gereza ya Bubanza, ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo barekurwaga ndetse n’imiryango yabo yaje kubakira, basabwe kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma bongera gufungwa.
Mu ijambo Perezida Nkurunziza yagejeje ku baturage b’u Burundi, ryo gusoza umwaka wa 2017, yavuze ko hari imfungwa zisaga ibihumbi bibiri zizafungurwa ku bw’imbabazi ze, ndetse anazisaba kuzitwararika zirinda kuba zakongera gufungwa.
Yagize ati “Mu ntego yo kwimakaza amahoro, ituze n’umutekano mu gihugu, tugendeye ku ngingo ya 113 y’Itegeko Nshinga, tugiriye imbabazi abakatiwe gufungwa igifungo kiri munsi y’imyaka itanu.
Abagore batwite n’abonsa, abafite ubumuga bugaragara, abamaze icya kabiri cy’imyaka bakatiwe n’abandi”.
Yakomeje avuga ko bazagenda bahabwa imbabazi bitewe n’uburemere ibyaha bakoze bifite, uko bitwara muri gereza n’ibindi bitandukanye.
Abenshi muri izi mfungwa bakaba barafunzwe kuva mu mwaka wa 2015, ubwo habaga imyigaragambyo yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.