Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Rwasa Agathon avuga ko bamwe mu bayoboke be bafunzwe abandi baricwa mu bihe hitegurwaga amatora ya kamarampaka yabaye ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018.
Aganira n’itangazamakuru ubwo yari amaze gutora ku biro by’itora bya Ciri, mu ntara ya Ngozi, ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi, Agathon Rwasa yatangaje ko nubwo yatoye, ariko bamwe mu bo bari bahuje umugambi wo gutora OYA ngo Itegeko Nshinga ntirihindurwe, bishwe abandi barafungwa.
Yagize ati “Hirya no hino muri za Bujumbura Rural bamaze iminsi bahiga abantu bajyana gufunga, za Nyabihanga baraye bakubita abantu abandi bajya gufunga mu Rumoge hari n’uwo baraye bishe, n’ahandi hirya no hino ni ibyo bakora, n’ahangaha turi hari abarwanashyaka bacu bafashe,…”.
Akomeza avuga ko n’ubwo Leta y’u Burundi isubira inyuma igahohotera abatavuga rumwe nayo, ngo ntabwo byamuca intege.
Ati “Ntibishobora kuduca intege ibyo bakora ibyo aribyo byose, kuko ukuri kuzaguma ari ukuri, icyo nzi cyo ni uko Abarundi baciye akenge”.
Akomeza avuga ko Leta itifuza ko abantu bavuga icyo bashaka, by’umwihariko ko hari abantu batoreshejwe ku gahati “barafata abantu ku mirongo, bakabashorera bakababwira bati ‘tora ahanga’”.
Mu gihe abatoye Yego baba benshi kurusha abatoye Oya, Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryavugururwa, bikaba byanaha amahirwe perezida Nkurunziza yo kwiyamamaza izindi manda, akaba yayobora u Burundi kugeza mu 2034.