• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Editorial 30 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kiliziya Gaturika mu Burundi iravuga ko ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu gihugu mu gihe hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha.

Kiliziya ikaba yiyunze ku miryango myinshi n’amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu, arimo n’Umuryango w’Abibumbye, akomeje kugaragaza icyoba gikomeje kwiyongera muri iki gihugu gikomeje kugaragaramo ibibazo bya politiki.

Ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi

Inama y’Abasenyeri Gaturika mu Burundi yasohoye ibaruwa, yasomwe muri kiliziya zitandukanye kuri iki Cyumweru, igaragaza impungenge z’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kuniga no kugaba ibitero ku mitwe imwe ya politiki no kwica abayoboke bayo mu gihe igihugu kitegura amatora mu mwaka utaha.

“Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigera no ku bwicanyi butizwa umurindi na politiki bukorerwa abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya guverinoma,” ibi ni ibikubiye muri iyo baruwa.

Igihugu cy’u Burundi kiritegura amatora y’umukuru w’igihugu kuwa 20 Gicurasi umwaka utaha. Ni amatora ya mbere azaba abaye kuva Perezida Nkurunziza yateza ibibazo bya politiki ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu mu 2015.

Iyi nkuru dukesha urubga The East Africa Monitor ivuga ko kuva icyo gihe guverinoma yakoze impinduka mu itegeko nshinga kugirango Nkurunziza azemererwe kuyobora manda ya kane, ariko nyiri ubwite yavuze ko nta yindi manda azahatanira mu 2020.

Nubwo bimeze gutyo, raporo ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’iterabwoba muri politiki bikomeje kuzamuka mu gihe hategerejwe ayo matora yo mu mwaka utaha.

Guverinoma y’u Burundi ikaba yarahakanye ikomeje ibitangazwa na ba musenyeri, aho umuvugizi wa perezidansi avuga ko bamwe muri aba bakwiye kwamburwa ikamba rya ba musenyeri mu butumwa yanyujije kuri twitter.

2019-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Editorial 24 Dec 2018
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Editorial 05 Sep 2023
Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Editorial 02 Mar 2018
Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Editorial 26 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo
Mu Mahanga

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Editorial 26 Aug 2016
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko
Mu Mahanga

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Editorial 16 Jan 2016
Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique
POLITIKI

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 15 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru