Kiliziya Gaturika mu Burundi iravuga ko ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu gihugu mu gihe hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha.
Kiliziya ikaba yiyunze ku miryango myinshi n’amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu, arimo n’Umuryango w’Abibumbye, akomeje kugaragaza icyoba gikomeje kwiyongera muri iki gihugu gikomeje kugaragaramo ibibazo bya politiki.
Ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi
Inama y’Abasenyeri Gaturika mu Burundi yasohoye ibaruwa, yasomwe muri kiliziya zitandukanye kuri iki Cyumweru, igaragaza impungenge z’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kuniga no kugaba ibitero ku mitwe imwe ya politiki no kwica abayoboke bayo mu gihe igihugu kitegura amatora mu mwaka utaha.
“Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigera no ku bwicanyi butizwa umurindi na politiki bukorerwa abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya guverinoma,” ibi ni ibikubiye muri iyo baruwa.
Igihugu cy’u Burundi kiritegura amatora y’umukuru w’igihugu kuwa 20 Gicurasi umwaka utaha. Ni amatora ya mbere azaba abaye kuva Perezida Nkurunziza yateza ibibazo bya politiki ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu mu 2015.
Iyi nkuru dukesha urubga The East Africa Monitor ivuga ko kuva icyo gihe guverinoma yakoze impinduka mu itegeko nshinga kugirango Nkurunziza azemererwe kuyobora manda ya kane, ariko nyiri ubwite yavuze ko nta yindi manda azahatanira mu 2020.
Nubwo bimeze gutyo, raporo ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’iterabwoba muri politiki bikomeje kuzamuka mu gihe hategerejwe ayo matora yo mu mwaka utaha.
Guverinoma y’u Burundi ikaba yarahakanye ikomeje ibitangazwa na ba musenyeri, aho umuvugizi wa perezidansi avuga ko bamwe muri aba bakwiye kwamburwa ikamba rya ba musenyeri mu butumwa yanyujije kuri twitter.